Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yongeye gusaba abaturage kwirinda kwishora muri Banki Lamberi, nyuma yo kubina ko ariyo ntandaro y’amakimbirane mu miryango ndetse ngo zimwe zatangiye gusembera.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro Intara y’Amajyaruguru yagiranye n’abanyamakuru aho yasabye ko abishora mu matsinda y’urunguze (gufata amadeni) bakwiye kubireka ahubwo bagakorana n’ibigo by’imari bizwi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde yaboneyeho gushimangira ko abayobozi mu turere tugize iyi ntara bagiye guhagurukira iki kibazo gikomeje guteza umwiryane mu miryango.
Yifashishije urugero rw’umuturage uherutse kugirwaho ingaruka na banki lambert agira ati: "Nk’uriya mukecuru uvuga ko yakuwe mu nzu koko kuko we yasinyiye miliyoni yose, nyuma yanga kuva mu nzu kugeza ubwo amategeko yubahirizwa. Ubu rero twabihagurukiye ku buryo uzabifatirwamo wese azabihanirwa. Numvise ko hari na bamwe mu bayobozi bafata Banki Lamberi na bo bamenye ko bazabihomberamo kandi bazahanwa; twese tugiye kubihagurukira."
Umuturage witwa Mukangwije Marie Claire wo mu Mudugu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bagizweho ingaruka na banki Lamberi aho ngo nubu yicuza impamvu yishoyemo kuri ubu ngo akaba nta rwara rwo kwishima asigaranye.
Yagize ati: "Twari dufite ikibazo cy’umugabo urwaye nyuma turivuza birananirana kugeza ubwo bibaye ngombwa ko tujya muri CHUK nta mafaranga twari dufite, negereye umuturanyi wanjye ampa amafaranga ibihumbi 500, ingwate natanze yari inzu, ubwo rero babariyemo inyungu nasinyiye miliyoni, nyuma naje guhura n’akaga gakomeye kuri ubu ndicuza."
Yavuze ko yavuye mu bitaro agerageza gushaka iyo miliyoni biranga, abibwiye wa muturanyi we ahita amurega mu Bunzi no mu rukiko, birangira atsinzwe kubera ko bari baragiranye amasezerano.
Ntibyarangiye gutyo kuri uyu mugore warwanye ku mugabo we ngo yivuze kuko umugabo yamaze gukira abonye ibibaye aramuta ubu ari mu bukode.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuri ubu ari mu gihirahiro kuko umugabo we ngo ntiyiyumvisha ukuntu umugore we yasinyiye miliyoni yose, ibintu byabaviriyemo gutandukana.
Uretse Mukangwije, hari n’abandi baturage bavuga ko bakomeje kugirwaho ingaruka no kuba barafashe izo nguzanyo zisaba kunguka by’umurengera.
Undi ni Nzabonimpa wo mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, we avuga ko yafashe Banki Lamberi y’amafaranga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo kubera ko yari afite ikibazo yemeye gusinyira amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 nawe kuri ubu arimo gusembera kubera ko nta mutungo agifite
Abafata izi nguzanyo za lamberi bavuga ko buri uko ukwezi gushize inyungu igenda yikuba, ku buryo batekereje kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 2 kuko inyungu babaca igera kuri 30% hakaba nubwo irenga ikagera no kuri 50%.
Amategeko ateganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cya Banki Lamberi, abarwa nk’ukora ubwambuzi bushukana, akaba ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abantu benshi mu Rwanda bakomeje kwishora muri ubu buryo bwo kuguza amafaranga byihuse nka Banki Lamberi aho usanga bamwe bahombye imitungo yabo bagasigara iheruheru, arinayo mpamvu bagirwa inama yo kureka kujya muri ibi bibina bidasobanutse.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















