Thursday . 14 November 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 November » Imirwano yubuye i Kibumba gahati ya FARDC na M23 – read more
  • 6 November » Rubavu: Hari abategereje amashanyarazi amaso ahera mu kirere – read more
  • 6 November » Amb. Nduhungirehe yeruriye BBC ko bitiranya FDLR na 23 – read more
  • 6 November » Trump yatangiye kuramutswa USA – read more
  • 5 November » Amajyaruguru: Basabwe kongera ikibatsi mu gutanga umusoro no gushishikarira gukoresha neza EBM – read more

Amajyaruguru: Basabwe kongera ikibatsi mu gutanga umusoro no gushishikarira gukoresha neza EBM

Tuesday 5 November 2024
    Yasomwe na


Mu muhango wo Gushimira abasora bo mu ntara y’Amajyaruguru basabwe kongera imbaraga mu gutanga umusoro n’amahoro kuko ariwo musingi Igihugu cyubakiyeho Iterambere ryacyo.

Nubwo Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta ku kigero cya 91.9% angana na Miliyari 44.73 rwf, iyi ntara ivuga ko yari yihaye intego yo kwinjiza miliyari 48.67 Frw ariko ngo umusoro weguriwe uturere iyi ntara yinjije wabaye miliyari 6.7 mu gihe yari yihaye intego yo gukusanya agera kuri miliyari 7.3Frw.

Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 91,6% ariko ngo haracyakenewe kongeramo imbaraga.

Mukandoli clementine ni umwe mu bahembwe nk’uwagerageje gusora neza umusoro weguriwe uturere, yavuze ko buri wese yari akwiye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Ati: "Gusora neza biratugarukira kandi niyo gahunda twihaye muri kompanyi yacu, ubundi umuguzi iyo aje tumuha inyemezabwishyu (Facture ya EBM) tukaba twubatse Igihugu cyacu kuko umuntu iyo adasoze neza aba yikunze. Murabona ko dufite ibikorwa by’amajyambere, amashuri, imihanda, amavuriro n’ibindi byinshi; ndasaba n’abandi bose kujya batanga umusore kugira ngo bagire uruhare mu kubaka Igihugu."

Undi mu bahembwe babaye indashyikirwa witwa Ndagijimana Zephanie wo muri koperative Dukunde kawa Rushashi mu karere ka Gakenke, yagize ati: "Burya imisoro dutanga iratugarukira mu kubaka ibikorwaremezo mu gihugu cyacu, niyo mpamvu nta muntu wari ukwiye kwiganda mu gutanga umusoro. Abaturage bakwiye guhindura imyumvire kandi ndashishikariza buri wese kujya atanga EBM kugira ngo iterambere ry’igihugu ribashe kujya mbere, iyo udatanga umusoro uba udindiza Igihugu cyawe."

Mukanyarwaya Donatha uhagariye abikorera mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko kuba Amajyaruguru yaje ku isonga habayeho kwegera abikorera no gusobanurira akamaro ko gusoro.

Ati: "Icya mbere ni ukwegera abo uyobora, bakamenya akamaro k’umusoro; nonese iyo urebye amavuriro, amashuri, imihanda byose biva mu misoro; igisigaye ni ukwegera bariya bacuruzi bato bakamenya neza agaciro ko gusora. Ikindi bakwiye gushishikarira gutanga EBM, kuko bikorwa muri system bibabyizewe neza ko utanze umusoro wo kubaka Igihugu."

Komiseri Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, Ronald Niwenshuti avuga ko gushimira abasora ari umwanya mwiza wo gusabana nabo, ndetse ngo niwo mwanya wo kugaragariza abasora umusaruro wavuye mu misoro kandi bongera umusoro ngo kuko iyo udasoze Igihugu ntabwo cyatera imbere.

Ati: "Uyu munsi uba ukomeye cyane, kuko niwo mwanya wo kugaragariza abasora umusaruro wavuye mu misoro, ni umunsi dusabana n’abasora. Ibyo twishimira mu ntara y’Amajyaruguru nuko imikoreshereze ya EBM igenda izamuka, kandi n’imisoro ikusanywa muri iyi ntara igenda izamuka, mwabonye ko iyi ntara ihiga izindi, n’ibindi bitaranozwa neza hari imirongo migari twaganiriye n’abayobozi, kandi turashimira uburyo abaturage bamaze kumva akamaro k’imisoro turabishimira."

Mu bibazo byagarutsweho kandi ni bamwe mu bacuruzi bato batarasobanukirwa akamaro ko gukoresha EBM, aho Komiseri Mukuru yavuze ko bagomba kwigisha aba baturage nabo bakabasha kugendana n’abandi muri iri koranabuhanga.

Muri 2024/2025 Ikigo cy’Imisoro n’amahoro cyihaye intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 FRW zihwanye na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu, ndetse ngo bazakomeza gukora amavugurura agamije koroshya serivisi zigenewe abasora.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru