Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Hagaragajwe impamvu iyi ntara yabaswe n’igwingira mu bana

Thursday 28 December 2023
    Yasomwe na


Mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye bo Ntara y’Amajyaruguru, abafatanyabikorwa, abikorera, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano bagaragaje ko amakimbirane mu miryango no kutamenya gutegura indyo yuzuye ariryo pfundo ry’ikibazo cy’igwingira mu bana.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari uyoboye iyi nama yagaragaje ko abayobozi bashyizemo imbaraga iki kibazo cy’igwingira cyacika burundu, gusa yahaye umukoro abayobozi bafite mu nshingano kwita ku mikurire y’abana aho yavuze ko atazigera abaha agahenge.

Yagize ati:" Birababaje kuba intara z’indi zirimo Amajyepfo zitaturusha ibyo kurya ariko zikaba zihagaze neza, bivuze ko bo ibyo bafite babitegura neza , ubu rero bayobozi muri hano by’umwihariko ba Bisi Meya mushinzwe imibereho myiza y’abaturage nta gahenge ndabaha mu gihe dufite iki kibazo cy’igwingira mushyiramo imbaraga zikomeye, bitari ibyo ntabwo mborohera."

Bimwe mu byagaragajwe nk’ipfundo ry’ikibazo harimo amakimbirane mu miryango, ubushoreke n’ubuharike, kutitabira neza gahunda itqngirwa mu mavuriro igenewe abagore batwite, ikigero cy’abaturage kiri hasi, imiryango inwe nimwe itita ku bana babo bakigira mu mirimo yabo batagaburiye abana, abana bafite indwara zidakira bahora mu mirire mibi, ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye ndetse no kudakurikiza inama bagirwa, isuku nke ndetse n’igipimo cy’abangavu basambanywa kikiri hejuru bakabyarira iwabo.

Abitabiriye ibi biganiro bavuze ko kuba iyi ntara igifite abana bagwingiye benshi inzego zitandukanye zikwiye guhaguruka zikigisha abaturage bagasobanukirwa imyitegurire y’indyo yuzuze ngo kuko babifite ariko bakaba batazi kubitegura bitewe no kudasibanukirwa neza.

Umuyobozi mukuru w’ikigo mbonezamikurire y’abana bato NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bwo gukomeza kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kugira ngo hashakwe igisubizo kijyanye no kurandura igwingira mu bana, bishingiye mu kwita ku minsi 1000 ya mbere y’ubuzima b’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati:"Icyo twifuza ku bayobozi b’inzego zibanze twari kumwe hano ndetse n’abakozi bo mu bigo nderabuzima nuko bongera imbaraga, mu guhashya iki kibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko iyo urebye ababishyiramo ingufu bakabigiramo umwete , bakabyitaho umunsi ku munsi kugabanuka n’ibintu bishoboka, icyo tubasaba cyane nukwita ku minsi 1000 y’ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka ibiri, niho ushobora kugabanya byihuse ikibazo cy’imirire mibi."

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:"Icyambere hari ababyeyi bamaze kugira ubumenyi ahubwo ntabwo babyitaho ngo babihe agaciro ,icyo tugiye gushyiramo imbaraga nuko byibuze ibikoni byumudugudu byakora kenshi gashoboka byibuze gake rimwe mu kwezi , bakomeza kwigisha ababyeyi, hari abagira akarima k’igikoni kokujya yereka gitifu yamusuye ariko za mboga zirimo atazigaburira abana."

Imibare yavuye mu yakusanyijwe muri uyu mwaka, igaragaza ko 28.3% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagwingiye ni mu gihe kandi imibare yagabanutseho 6.3% ugereranyije n’uburyo byari bihagaze kuko byari 34.6% nkuko ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) yo mu mwaka wa 2020 yabyerekanye.

Mu ntumbero Leta y’u Rwanda ifite nuko umwaka wa 2024 uzarangira umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira bizaba bigeze kuri 19%, uvuye kuri 33% wariho mu mwaka wa 2020.

Imibare yo muri 2015 igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, AKarere ka Rulindo kaza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye kuko bagera kuri 30.3% ,Burera ifite 30.%, Musanze ifite 27.7%, Gicumbi ifite 27.1%, mu gihe Akarere gafite imibare mike ari Gakenke ifite 26.4%.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru