Yanditswe na Umugiraneza Alice
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, imiryango isaga 4000 yo mu Ntara y’Amajyaruguru yasezeranye kubana byemewe n’amategeko.
Muri yo harimo imiryango 211 yo mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, nyuma yo kwigishwa yasezeranye hagamijwe kubaka umuryango utekanye.
Ubwo Mamaurwagasabo yaganiraga na bamwe mu bagabo n’abagore basezeranye, bavuga ko ubu bagiye kubasha guharanira iterambere ry’umuryango ndetse buri wese aharanira kuba umusemburo w’Urukundo mu muryango.
Umutesi wase Diane, nyuma y’imyaka 9 arwubatse n’umugabo nk’ingaragu yagize ati: "Iyo ubana n’umugabo utarasezeranye ntabwo aba ari uwawe, igihe runaka yafata undi mugore kandi ntihagire icyo uvuga. Ikindi abana ntibagira uburenganzira ku mubyeyi."
Kamariza Deborah nawe yagize ati: "Kuba nsezeranye byemewe n’amategeko icyizere kirarushaho kwiyongera kuko akenshi hari igihe ukora hakagira ibyo ushyira kuruhande kuko uba utekereza ko mu gihe kizaza mwatandukana ukagira nk’ibintu ushyira kuruhande, ariko ubwo dusezeranye byose ni ukubigaragaza kuko nzi neza ko byose bizagirira umuryango wanjye umumaro."
Mutuyimana Celecitin nawe wasezeranye nyuma y’imyaka 15 ari ingaragu kandi yubatse yagize ati: " Najyaga mbabazwa n’igihe nabaga ngiye gusaba serivice bakantuma icyangobwa cy’ingaragu kandi nzi neza ko nubatse; hari byinshi nagiye mpomba kubera ko ntasezerano ryemewe n’amategeko mfite. Ndasaba abatarafata umwanzuro kubikora bakareka imyumvire ya cyera ishaje."
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yasabye imiryango yashyingiranwe kubana neza birinda amakumbirane, anibutsa imiryango itarasezerana kubikora kuko gahunda izakomeza.
Yagize ati: "Ku miryango yashyingiranwe uyu munsi inama tubagira ni uko babana amahoro mu rugo, bakirinda amakimbirane ariko bishingiye kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye."
Akomeza agira ati: "Imiryango iri hano itarashyingirwa igomba gushyiramo imbaraga igashyingirwa."
Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore, mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru Imiryango isaga 4000 niyo yashyingiranywe byemewe n’amategeko, hashimwe ibyagezweho mu iterambere ry’umugore ubereye u Rwanda dore ko hanorojwe inka imiryango ndetse hanatangwaTelefone zigezweho zifasha umugore kwisanga mu ikoranabuhanga nkuko byari mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka.
Nyuma yo gusezerana mu mategeko, abageni basangiye






















