Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Urubyiruko rwasabwe guhindura imyumvire mu gukoresha ifumbire mvaruganda

Wednesday 3 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Umuyobozi w’ishyaka Green Party of Rwanda, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza yahaye urubyiruko umukoro wo kubafasha kwigisha abaturage gukoresha ifumbire y’imborera hagamijwe kubungabunga ubuzima, hirindwa indwara zitandura nka cancer kuko imvaruganda iganisha ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ibi yabigarutseho ubwo bari mu nana yahurije hamwe urubyiruko rusanga 50 ruhagarariye abandi mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi babarizwa muri iryo shyaka.

Dr Frank Habineza yabwiye uru rubyiruko ko bagomba gufata iyambere mu gukoresha ifumbire y’imborera banakora ubukangurambaga.

Yagize ati: "Ifumbire mvaruganda, yego yeza vuba ikaneza byinshi, ariko bigira ingaruka nyinshi ku mubiri wacu. Iyo uriye ikirayi cyasizweho ifumbire mvaruganda nawe uba uriye iyo fumbire ikakwangiriza, niho usanga umuntu yarwaye za cancer."

Urubyiruko rwa Green Party narwo ruvuga ko nyuma yo gusobanurirwa ibyiza by’ifumbire y’imborera n’ibibi by’imvaruganda bagiye gukora ubukangurambaga.

Muhirwa assouman yagize ati: "Gukoresha ifumbire mvaruganda bituma umusaruro wiyongera ariko tukirengagiza ko hari ingaruka mbi biri kugira ku butaka bwacu n’ubuzima muri rusange."

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr John Musemakweli buvuga ko nubwo izi politiki zombi zisa n’aho zuzuzanya ariko harimo byinshi bikenewe kunozwa kugira ngo hakomeze kwimakazwa kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurokire y’ikirere.

Raporo isaba inzego bireba kurushaho gukora mu buryo bwo kugabanya imvaruganda hakongerwa ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera, kugabanya no guhitamo neza imiti yica udukoko ikoreshwa mu rwego rwo kurinda abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Baganiriye n’abandi bahagarariye Green Party mu bindi bihugu

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru