Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Laboratwari y’igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga, RFL, ikomeje ubukangurambaga bwiswe "Menya RFL", bwo kumenyekanisha ibikorwa byayo ku bantu benshi, abo mu ntara y’Amajyepfo mu Karere Ka Huye bakaba bavuze ko kumenya serivisi iki kigo gitanga bizakuraho urujijo mu butabera bahabwaga mu nkiko.
Ni ubukangurambaga buri gukorwa hagamije ku menyekanisha imikorere na serivise zitangwa n’iki kigo, ubu bukangurambaga buzakorwa mu byiciro bitatu, aho Ku ikubitiro bwaratangiriye mu bayobozi b’inzego z’ibanze, nyuma bukazakomereza mu baturage nabo basobanukirwe imikorere y’iyi Laboratwari kugira ngo abazashaka kuyigana babe bazi neza serivise bagiye gusaba muri iki kigo.
Muri ubu bukangurambaga Kandi bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye kuva Ku rwego rw’intara kugera Ku murenge aho Guverineri Kayitesi Alice uyobora intara y’amajyepfo avuga ko amakuru abayobozi bungukiye muri ubu bukangurambaga bagomba kuyasangiza abaturage kugira ngo bayamenye byimbitse.
Yagize ati:" icyo dusaba abayobozi cyane ko aribo bahura n’abaturage kenshi ndetse nibo bagera Mbere ahabereye icyaha , kandi RFL bagomba Kuba bayifiteho amakuru, kuba rero bose bitabiriye ubu bukangurambaga turizera ko abaturage bagiye kugira amakuru ahagije, ariko n’inzego z’ubuyobozi zikabasha gufasha abaturage zihereye ku makuru y’ukuri zungukiye muri ubu bukangurambaga bizafasha gusobanukirwa neza imikorere y’ikigo."
Umuyobozi Mukuru w’ikigo RFL Dr. Charles Karangwa avuga ko intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ari ukugira ngo abafatanyabikorwa babo babashe kumenya serivise batanga nabo bazigeze ku baturage.
Yagize ati: "zimwe mu ntego dufite muri ubu bukangurambaga ni ukugira ngo abafatanyabikorwa bacu bamenye serivise ikigo cyacu gitanga ndetse nabo batubwire aho bumva hanozwa kugira ngo tubashe kunoza neza serivise dutanga kandi zigere ku muturage, azisobanurirwe neza ku buryo bwimbitse."
Kuva iyi Laboratwari yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30, zose zagiye zigenda neza kandi ibi bimenyetso byagiye byifashishwa mu butabera.
Ikindi nuko ikiguzi cyagendaga ku bizamini byakorwaga mbere cyari hejuru cyane, kuko nko gukoresha ikizamini cy’isano y’amaraso cya (ADN) byasabaga amayero 950, aremga miliyoni y’u Rwanda, mu gihe uyu munsi bifata gusa amayero 367, agera ku bihumbi 400 y’u Rwanda utabariyemo n’umwanya byatwaraga gutegereza ibizamini.
Mu byifuzo abayobozi bitabiriye ubu bukangurambaga baturutse mu turere tw’intara y’Amajyepfo bagarutseho ni ukorohererezwa ku bijyanye n’ibiciro, ku buryo nk’umuturage wo mu cyiciro cya Mbere n’icyakabiri cy’Ubudehe harebwa uburyo bajya bishyura amafaranga make kugira ngo bahabwe serivisi.
Serivise zitangwa na " Rwanda Forensic Laboratory" benshi biteze kumenya nyuma y’ubukangurambaga kugira ngo bajye bakunda kugana iki kigo cya RFL mu gihe hari ibimenyetso bakeneye mu butabera.
– Harimo Sirivise y’uturemangingo ndangasano iyi izwi nka (ADN)
– Serivise yo gupima uburozi n’ingano ya alukoro mu maraso.
– Serivise yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire
– Serivise yo gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.
– Serivise yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga.
– Serivise yo gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana
– Serivise yo gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe (Microbes)
– Serivise yo gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.















