Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Amakuru yo kugaruka muri Rayon sports ntabwo nyazi-Kwizera

Monday 8 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Umuzamu Kwizera Olivier biravugwa ko ategerejwe mu ikipe ya Rayon Sports, nyirubwite ariko akavuga ko kugeza ubu atazi niba agomba kugaruka muri iyi Kipe nkuko bikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru.

Nyuma y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 ibiganiro birarimbanije hagati ya Rayon sports na Kwizera Olivier, kugeza ubu udafite ikipe abarizwamo, nyuma yaho iyi kipe izwi nka Gikundiro inganyije na Rutsiro fc ibitego 2-2 ku makosa yaturutse ku munyezamu Hategekimana Bonheur ndetse byamuviriyemo ikarita y’umutuku mu minota ya nyuma y’umukino.

Kwizera Olivier wasabaga agera kuri miliyoni 8 Frw ku masezerano y’umwaka umwe cyangwa se agahabwa miliyoni 13 Frw ku myaka ibiri, ntaramenya neza niba agaruka mu ikipe ya Rayon sports.

Mu kiganiro yagiranye na mamaurwagasabo.rw kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, yavuze ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon sports mu minsi yashyize ariko ibyo kugaruka akaba atarabimenya neza, ngo aracyategereje.

Yagize ati"Njyewe ntabwo mbizi ibyo kugaruka muri Rayon sports, inkuru zanjye zihimbwa buri munsi, uko bukeye nuko bwije, gusa mu minsi yashyize naganiriye nabo ariko sindabimenya neza."

Uyu munyezamu bivugwa ko agifite amasezerana ya Rayon Sports ariko we atemera, aheruka mu izamu ryayo ubwo Rayon sports yanganyaga na Gasogi United ibitego 1-1 muri Gicurasi 2021, umukino wabereye mu karere ka Bugesera .

Muri Nyakaga Kwizera yari yatangaje ko ahagaritse umupira w’amaguru, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike yongeye kugaruka ndetse ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi , aho yongeye kwirukanirirwa mu mwihorere bitewe n’imyitwarire mibi nk’uko umutoza Mashami yabitangaje icyo gihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru