Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Amavubi na FERWAFA bagiye kongererwa ingengo y’imari mu mwaka utaha wa 2022

Thursday 18 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda "FERWAFA" igiye gukoresha akavagari ka miliyari hafi 9 (8.983.155.532 Frw) mu ngengo y’imari umwaka utaha wa 2022.

Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere umupira w’Amaguru ndetse n’amarushanwa , bikazatwara asaga miliyari 7,76 Frw ,mu gihe kandi agera kuri miliyari 1,21 Frw azakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA birimo imishahara y’abakozi n’ibindi bitandukanye.

Amafaranga yavuzwe haruguru yagenewe amarushanwa azavamo miliyari 2,21 Frw azagenerwa amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu mwaka wa 2022 harimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 n’imikino ya gicuti ku makipe y’igihugu azajya ategura .

Aya mafaranga amwe azatangwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri ya Siporo izajya ihemba umuyobozi wa Tekinike, abatoza b’ikipe y’Igihugu nibo kandi bagira uruhare mu gutegura aya makipe, FIFA, CAF n’ibindi bikorwa bitandukanye .

Umwaka wa 2021 ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari yateganyije ko rizakoresha ingengo y’imari ingana na 6,364,175,639 Frw arimo miliyari 1.595 Frw agenewe amakipe y’igihugu mu bijyanye na marushanwa.

Ferwafa kandi irimo gutegura inama izaba tariki ya 18 Ukuboza 2021 n’abayobozi b’amakipe y’umupira w’Amaguru mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri izabera kuri hotel Sainte Famille mu mujyi wa kigali ari nabwo bazaganira kuri iyi ngengo y’imari.

Ferwafa kandi yamaze kugirana inama na minisiteri ya siporo yabereye mu karere ka Rubavu aho bagomba kurebera hamwe ibijyanye n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda idahagaze neza, n’umusaruro hafi ya ntabwo, gusa imyanzuro yavuyemo ikaba itaratangazwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru