Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje kuba insina ngufi mu mikino nyafurika nyuma yo gustindwa na Mali ibitego 3-0 i kigali , mu mukino Wari umeze nko gushaka ishema ry’igihugu Ku Rwanda kuko nubundi rwamaze gusezererwa muri aya marushanwa ndetse mu itsinda E U Rwanda nirwo ruza Ku mwanya wa nyuma.
Umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021,Ku isaha ya saa 18h00’ z’umugoroba kuri Kane, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, u Rwanda rwakiriye Mali mu mukino wa kabiri wo kwishyura kuko ubanza wakiriwe na Mali baza kugwa miswi wahuje aya makipe yombi mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha was 2022.
Amavubi yari mu rugo, yatangiye igaragaza umukino mwiza wo kubaka uburyo bwo guhanahana bashaka uburyo bw’ibitego,
Gusa ibi byaje kuba bibi cyane ku munota wa 8’ w’umukino, ubwo Dijihad Bizimana yaje guhabwa ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoze ryo gukurura umusore wa Mali hafi y’urubuga rw’amahina.
U Rwanda rwasigaranye abakinnyi 10 hakiri kare cyane imibare iba myinshi kuri Mashami Vincent byatumye Muhire Kevin asa n’usubira inyuma gufasha ba Myugariro kugira ngo bazibire ibitego mu Izamu rya Mvuyekure.
Byageze ku munota wa 16’ abasore b’u Rwanda bari bakomeje kwitwara neza, ariko Mali yakomeje kotsa igitutu Amavubi ,Maze ku munota wa 17’ Nirisarike Salomon Wari Kapiteni uyu munsi akuramo uburyo bwari bwabazwe, gusa mu minota igera kuri ibiri gusa kizigenza Mussa Jennepo wa Mali yafunguye amazamu Ku munota wa 18’ agaragaza ko akina Ku mugabane w’i Burayi.
Ntibyatinze kuko umusore witwa Ibrahim Kone yinjije igitego cya Kabiri ku munota wa 19 Ku makosa y’umunyezamu na ba myugariro b’u Rwanda , iminota 45’ yarangiye
Mali iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri cyatangiye Mali yataka cyane ubona ifite inyota yo gushaka ibitego , gusa Mussa Jenepo ukinira ikipe ya Southampton yo mu Bwongereza, ntabwo yahiriwe no kugaruka mu kibuga kuko yaje kuba ava mu kibuga bitunguranye ashobora kuba yagize imvune .
Mali yakomeje kuyobora umukino igenda isatira izu ry’u Rwanda , Ndetse ku munota wa 56’ kizigenza Traore yabonye uburyo bw’igitego ariko abasore b’u Rwanda umupira bawushyira muri koroneri Ku munota wa 66’ Rafael York, Nshuti Dominique Savior, na Sugira Erneste , maze Nishimwe Blaise ukinira Rayon Sports, Nshuti Innocent was APR fc na Danny Usengimana nubwo ntacyo byatanze .
Kagoma za Mali nkuko bakunze kuzitazira aka kazina zakomeje kotsa igitutu u Rwanda kugeza ku munota wa 70’ w’umukino Mali yari ikiyoboye mu gihe Amavubi yakomeje kugarira izamu kugira ngo adatsindwa byinshi.
Mu gihe haburaga iminot mike ngo umukino urangire ku munota wa 87’ Mali yaje gutsinda igitego cya Gatatu umukino urangira ari ibitego 3-0.
U Rwanda ntagihindutse rugomba guhita rufata rutemikirere rwerekeza kuri Nyayo Stadium, muri Kenya aho rugomba kuzacakirana n’ikipe ya Kenya Harambee stars ku tariki 15 Ugushyingo 2021.
Indi mikino yo mu itsinda E uko yagenze Uganda yanganyije na Kenya iwayo igitego 1-1, Mali iba ikomeje kuyobora itsinda, aho bidasubirwaho yahise ikatisha itike yo kuzakomeza mu majonjora akurikira yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar 2022.
















