Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ambasaderi w’Ubushinwa yashimye intabwe Abanyarwanda bagezeho mu gukoresha ururimi rw’Igishinwa

Thursday 15 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu marushanwa yo gukoresha ururimi rw’igishinwa Ishuri rya Wisdom Schools ryahize andi yose mu kuvuga neza Igishinwa aho Ambasaderi yashimye urwego abana biri shuri bamaze kugeraho.

Ni igikorwa cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ya ( KIE )kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023, aho Ambasaderi w’ubushinwa yari yitabiriye ibirori byo gukurikirana uburyo abana b’u Rwanda bamaze kumenya kuvuga neza Igishinwa no gukora ibindi bintu bitandukanye birimo n’imikino njya rugamba izwi nka Karate ndetse no kubyina.

Ishuri rya Wisdom Schools ryaserutse, nk’ishuri rukumbi ryatumiwe mu mashuri abanza mu Rwanda hose , nyuma yaho tariki ya bahatanye n’ibindi bigo birangira Wisdom Schools ariyo itoranijwe kuzitabira ibi birori byateguwe na Ambasade y’ubushinwa.

Mu byo bagaragaje harimo kuririmba, imivugo, kuganira hagati ubwabo bakina udukino dutandukanye byose babikora mu rurimi rw’igishinwa.

Bamwe mu bana baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko iyo ikintu cyose ukora ugishyizeho umutima ukimenya ndetse ngo niyompamvu nabo batangiye kumenya uru rurimi.

Rakazaro victory atagira ati:" Iyo witoje ibyo wize, ubikora neza ,ugashyiramo ingufu ukagera ku cyo washakaga , ndetse ugakurikira nibyo abarimu bakwigisha."

Undi mwana witwa Ineza Gloria wiga mu mwaka wa 5 kuri Wisdom Schools yagize ati:" Numvise ko mu bintu byose dukora ntagomba kugira ubwoba , abandi bana nabo bagomba gutinyuka bakajya bakurikira ibyo bigishwa batavuze ngo birakomeye , bagashyira umutima wabo wose ku byo biga."

Umuyobozi mukuru wa Wisdom Schools Bwana Nduwayesu Elie yavuze ko kuba abashinwa barabatumiye muri ibi birori byo kugaragaza aho abana bageze mu rurimi rw’igishinwa bigaragaza ko babonye ko haricyo bashoboye.

Aragira ati:"Twari twaje hano mu mujyi wa Kigali kugaragaza ibyo abana bacu bashoboye kandi bazi, badutumiye kuza hano nyuma yaho twakoze amarushanwa n’ibindi bigo mu Rwanda hose mu mashuri abanza , abana bacu butwaye neza ndetse mwabonye ko n’abashinwa batunguwe no kubona uburyo abana ba Wisdom Schools bavuga neza Igishinwa, bamaze kugera ku ntambwe ishimishije Ambasaderi nawe yaduhamiye cyane atwizeza kuzadusura vuba."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Igihugu cy’u Rwanda kizakomeza kugira imbaraga ngo bitewe n’uburezi bufite imbaraga.

Ati"Ubu noneho ururimi rw’Igishinwa cyatangiye gushyirwamo imbaraga, abashinwa ubu bagiye gutangira gutegura abana ba Wisdom Schools babategurira kuzajya kwiga mu bushinwa, ndashimira ababyeyi gukomeza kudushyigikira kugira ngo twese dushyiremo imbaraga , abana babone ibitabo n’ibindi byose bifasha umwana kwiga neza."

Ambasaderi w’ubushinwa Wang Xuekun yavuze ko hari intambwe abana b’u Rwanda bamaze gutera mu rurimi rw’igishinwa ndetse avuga ko anezerewe cyane.

Aragira ati:"Biranshimishije kubona , ururimi rw’igishinwa rukomeje gutera imbere, ni byiza kubona abana bo mu mashuri abanza bavuga Igishinwa ni byiza cyane, tuzakomeza gushyiramo imbaraga dushyigikira uru rurimi."

Ambasaderi Wang Xuekun yasezeranyije ubuyobozi bw’Ishuririkururya rya Wisdom Schools ko azabasura mu minsi ya vuba , iri shuri rya wisdom rifite ibyiciro byose , Incuke(Nursery) Abanza(Primary) ndetse n’ayisumbuye (High school) ishuri rifite icyicaro gikuru i Musanze ariko rikaba rifite nandi mashami mu gihugu hose.

Ibi birori byari byitabiriwe n’ibindi bigo byo mu mashuri y’isumbuye bitandukanye birimo GS Mburabuturo, Green Hills Academy, n’andi mashuri atandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru