Sunday . 30 March 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 March » Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar – read more
  • 26 March » AFC/M23 yashyizeho ikigo cy’imari n’abayobozi bacyo – read more
  • 26 March » Rubavu: Amezi abaye 4 akarere kadatanga amafaranga y’ubukode nyuma y’ibiza bya 2023 – read more
  • 25 March » Perezida Ndayishimiye yigambye gutera u Rwanda n’aho azanyura – read more
  • 25 March » Perezida Kagame yatanze inama ku cyarangiza intambara mu karere – read more

Angola yikuye mu buhuza ku kibazo cy’u Rwanda na DRC

Monday 24 March 2025
    Yasomwe na

Nyuma y’imyaka igeze kuri itatu Angola, binyuze mu mukuru wayo, Perezida Joao Lorenzo ahawe inshingano zo guhuza Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RDC, kuri ubu iki ighugu cyatangaje ko kivuye muri uwo murimo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, Leta ya Angola yatangaje ko yaretse inshingano yari imaze igihe ifite zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook.

Perezida João Lourenço wa Angola yari amaze igihe yarahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byatumye umwuka uba mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, kubera ibirego Kinshasa irushinja byo kuba rushyigikiye umutwe wa M23.

Angola ivuga ko ibiganiro byagiye bihuza ibihugu byombi byatumye mu Ukuboza 2024 haterwa intambwe ikomeye yo ku rwego rwa ba Minisitiri, ku buryo “RDC yemeye gusenya FDLR ndetse u Rwanda rwemera kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo no ku mupaka w’ibihugu byombi.”

Luanda icyakora ivuga ko ubu busabe butashoboye kujya mu bikorwa, kuko inama ya ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC yo ku wa 15 Ukuboza 2024 bwagombaga kwemerezwamo byarangiye u Rwanda rutayitabiriye.

Angola kandi ivuga ko mu gihe yari umuhuza yakunze kugaragaza ko hakenewe ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na M23, ndetse ivuga ko ku wa 18 Werurwe impande zombi zagombaga guhura, ariko birangira gahunda ipfuye ku munota wa nyuma kubera impamvu zitandukanye, zirimo “ibice bimwe byo hanze bidafite aho bihuriye n’inzira ikomeje ya Afurika.”

Angola ivuga ko nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe isanga igihe kigeze ngo yiyambure inshingano zo gukomeza kuba umuhuza muri ariya makimbirane.

Iti: “Nyuma y’amezi hafi abiri duhawe inshingano zo kuyobora Afurika yunze Ubumwe, Angola yemera ko ari ngombwa kwigobotora inshingano zo kuba umuhuza muri aya makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kurushaho kwibanda ku bikorwa rusange byashyizweho n’umuryango w’umugabane.”

Mu byo Lourenço avuga ko akeneye kwibandaho ku bw’inyungu z’umugabane wa Afurika, harimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mugabane wa Afurika, kurwanya indwara n’ibyorezo, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubutabera ku Banyafurika ndetse n’abaturage bakomoka muri Afurika binyuze mu kubaha indishyi.

Angola ivuga kandi ko ifatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, mu minsi iri imbere bazafata ingamba zikwiye, zirimo kugena igihugu gifite Perezida ushyigikiwe n’imiryango ya EAC na SADC kigomba kuramutswa inshingano zo gukomeza kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na RDC.

Angola yahagaritse guhuza u Rwanda na RDC, nyuma y’iminsi mike Qatar itangiye izi nshingano. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bahuriye mu biganiro byabereye i Doha.

Angola biciye muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Tete Antonio, yatangaje ko yatunguwe no kubona Kagame na Tshisekedi bahurira i Doha ku munsi Leta ya RDC na M23 bakabaye barahuriyeho i Luanda, ashimangira ko ibibazo bya Afurika byakabaye bikemurwa n’Abanyafurika.

Inama iheruka ya EAC na SADC yari yashyizeho abandi bahuze kukibazo cy’u Rwanda na DRC, aribo Uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, uwayoboye Nigeria Oluṣẹgun Ọbasanjọ ndetse n’uwayoboye Kenya, Uhuru kenyatta.

Gusa indi nama ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba EAC na SADC bavuze ko hanemejwe ko hazazamo undi muhuza w’igitsina gore, ariko ntiharamenyekana uwo ari we n’agace k’afurika azaturukamo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru