Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Australia yemeje ko izemera ukubaho kwa Leta ya Palestine muri Nzeri

Monday 11 August 2025
    Yasomwe na

Igihugu cya Australia cyatangaje ko kizemera Leta ya Palestine mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye izaba mu kwezi gutaha kwa nzeri, ikaba ifashe umurongo wafashwe n’ubwongereza,Ubufaransa na Canada bikaba byemejwe na Minisitiri w’intebe, Anthony Albanese.

Minisitiri Albanese yatangaje ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Palestine, bukamwizeza ko mubyo buzakora ari ukurambika intwaro hasi, gushyiraho amatora rusange ndetse no Kremera ko Leta ya Israel ifite uburenganzira bro kubaho nk’igihugu.


Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yemeje ko igihugu ayobora kizemera leta ya Palestine.

Ati “ Igisubizo cyo kugira ibihugu bibiri nicyo gisubizo cyiza cya kinyamuntu mu gushyira iherezo mu makimbirane yo mu burasirazuba bro hagati no kurangiza intambara, guhagarika inzara muri Gaza”.

Leta ya Israel iri ku gitutu gihambaye cya gushyira iherezo ku ntambara yo muri Gaza, ariko yatangaje ko kwemera kubaho kwa Leta ya Palestine ari nk’igihembo kw’iterabwoba.

Kuva kuwa gatanu abantu bagera kuri batanu bamaze guhitanwa n’inzara n’imirire mibi muri Gaza, bituma umubare ugera ku bantu 217, nuke bitangazwa na Minister y’Ubuzima iyoborwa na Hamas, yanatangaje ko kurubu abantu bagera ku 61,000 aribo bamaze guhitanwa n’intambara muri Gaza kuva mu 2023.

Israel yatangije ibitero kuri Gaza mu gusubiza ibitero bear byakozwe na Hamas tariki 7 Ukwakira 2023, aho Israel yemeje ko abantu bagera ku 1200 bishwe abandon bagera kuri 251 batwarwa bunyago muri Gaza.


Kubaho kw’ibihugu bibiri bibonwa nk’igisubizo cyo guhosha intambara ya Israel na Hamas

Ubutegetsi boa Palestine bugenzura igice cya West Bank (Cisjordanie), bwatangaje ko ibi bikorwa bigaragaza ko amaganla n’amarira y’abanyapalestine, ndetse no kwigira n’ubutwari bwabaranze mu maka myinshi ishize.

Albanese yemeje ko ibi byemejwe na Leta ye; byaje nyuma yo kuganira na bagenzi be bo mu Bwongereza, Ubufaransa, New Zealand n’Ubuyapani, asobanura ko Australia izakorana n’imiryango mpuzamahanga mu kugera kuri uwo mwanzuro.

Mu cyumweru cyashize, Imyigaragambyo y’abashyigikiye ko Palestine icon ubwigenge yanyuze ku kiraro cyizwi muri Sydney, Sydney Harbour Bridge, umunsi umwe nyuma y’uko urukiko rwemeje ko igomba kuba.

Ku rundi ruhande Leta zunze Ubumwe Z’Amerika zo zatangaje ko zitazigera zemera ko cubano kwa leta ya Palestine kako byaboneka nko gushimira Hamas, Mu Mpera z’icyumweru gishize Visi Perezida JD Vance yemeje ko nta gehunda ihari kuri Amerika yo kwemera ukubaho kwa Leta ya Palestine.

Umwaka Ushize, ibihugu bya Espagne,Ireland na Norvège byemeje ukubaho kwa Leta ya Palestine nk’ikizere cya guhagarika intambara no gutanga agahenge ku makimbirane hagati ya Israel na Hamas.

Kugeza ubu Leta ya Palestine Tamera n’ibihugu bisaga 147 muri 193 bigliez umurango w’Abibumbye, uri ONU Palestine ifatwa nk’indorerezi ihoraho, aho yemererwa kwitabira ariko idafite uburenganzira bwo gutora.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru