Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

TRUMP YEMEJE KO AMERIKA IGIYE GUHA UKRAINE INTWARO ZO KWIRINDA

Monday 14 July 2025
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu ayoboye kigiye kohereza intwaro z’ubwirinzi kuri Ukraine, zirimo na Missile za Patriots mu kuyifasha guhangana n’ibitero by’uburusiya bikomeje gukaza umurego.

Ku ruhande rw’abanya-ukraine ni amakuru meza bishimiye ari nacyo bamaze igihe basaba Perezida Trump kubafasha muri iyi ntambara aboherereza ibikoresho by’intambara.


Trump yashinje Putin kuvuga neza ku manywa nijoro akarasa buri muntu.

Amakuru avuga ko Amerika izanohereza intwaro zo kugaba ibitero muri Ukraine mu rwego rwo guhagarika aumuvuduko w’uburusiya cyane cyane mu bice bya Donbass, ahamaze imyaka itatu habera imirwano.

Perezida Trump yongeye kumvikana anenga bikomeye perezida Putin, avuga ko ku manywa agananira neza ariko byagera ku mugoroba akarasa buri wese, binashimangirwa na Vitaliy Shevshenko umenyereye mu gusesengura politiki yo mu burasirazuba bw’uburayi.


Ibitero bikomeye by’uburusiya byongeye gukaza umurego kuri Ukraine.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Ukraine Volodmr Zelensky yatangaje ko Amerika yongeye gusubukura gahunda yo kohereza intwaro muri Ukraine nyuma yaho Uburusiya bukomeje gukaza ibitero byo mu kirere muri Ukraine.

Kuri uyu wa mbere kandi intumwa y’Amerika muri Ukraine yamaze kugera i Kiev yakirwa bikomeye n’umujyanama wa Zelensky mu rwego rwo kwishimira ubwo bufasha bushya bushobora guhindura umujyo w’intambara imaze imyaka 3.


Intumwa y’Amerika muri Ukraine yageze i Kiev yakirwa bikomeye.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru