Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ayatollah Khamenei ntiyagaragaye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’impinduramatwara

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Irani, Gen.Maj Abdolrahim Mousavi, yatanze ubutumwa bukomeye mu muhango wari usanzwe uyoborwa n’umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei, aho uyu mwaka wari utandukanye n’imigenzo isanzwe yo kuzirikana impinduramatwara yo mu 1979.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Tasnim, Mousavi yagarutse ku mwuka mubi hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashimangira ko Irani “idafite umugambi wo gutangiza intambara yo mu karere,” anongeraho ko amakimbirane nk’ayo yashyira akaga iterambere ry’akarere mu myaka myinshi iri imbere.


Gen Mousavi yemeje ko ingabo za Iran zizarwanya uzashaka kuyitera.

Gusa yasobanuye ko Irani itazazuyaza kwitabara byimazeyo igihe cyose yagabwaho igitero n’uruhande urwo ari rwo rwose.

Uyu musirikare mukuru yanavuze ko yishimiye cyane guhagararira Umutegetsi w’Ikirenga muri uwo muhango.

Uyu muhango wabaye mu gihe umubano wa Teheran na Washington ukomeje kuzamba, cyane cyane nyuma y’uko Amerika yohereje mu byumweru bishize izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare mu karere.

Itangazamakuru ryo muri Irani ntiryasobanuye impamvu Umuyobozi w’Ikirenga atitabiriye uwo muhango.


Ayatollah Khamenei ntiyagaragaye mu muhango wo kwibuka impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979

Tariki ya 31 Mutarama, Ayatollah Khamenei yari yasuye igituro cya Ayatollah Ruhollah Khomeini, washinze Repubulika ya Kiyisilamu, mu kumwibuka, naho ku munsi wakurikiyeho atanga ikiganiro mu cyumba cy’idini kiri hafi y’aho atuye, avuga ko igitero cyose cyagabwa na Amerika kuri Irani cyahita gikurura intambara yo mu karere.


Impinduramatwara ya Kisilamu yakozwe na Ayatollah Khomeini.

Kuba Khamenei atitabiriye uyu muhango ni ibintu bitigeze bibaho mbere, kuko yagiye awitabira n’indi mihango nk’iyi, ndetse no mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru