Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ngororero: Gatwegakomeye na bagenzi be bamaze imyaka 7 basiragira ku ngurane

Wednesday 18 September 2024
    Yasomwe na


Umuturage witwa Gatwegakomeye Amiele na bagenzi be batuye mu mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Gaseke Umurenge wa kabaya w’Akarere ka Ngororero baravuga ko bamaze imyaka 7 basiragira ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe.

Ingurane aba muturage bishyuza ngo ni ibiti byabo batemye ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi, cyokoze ngo bagerageje kugana ubuyobozi bubima amatwi, kugeza nubwo bakomeje kugenda babatemera ibiti.

Gatwegakomeye avuga ko we ubwe ibiti yishyuriza amafaranga bigeze ku 150.

Ati: "Ikibazo twahuye nacyo hano muri Ngororero ni ibiti byacu batemye ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi, ikibazo kimaze imyaka irindwi, kuko abo twabaruriwe rimwe bamwe barishyuwe njye sinzi impamvu batanyishyura. Bagiye baza bagatema ibiti bakagenda, dutegereza ingurane turaheba."

Undi muturage utarahabwa ingurane nawe yagize ati: "Batwangirije imitungo baraza barayibarura ngo bazatwishyura ariko imyaka ibaye irindwi ntacyo baraduha, tubaza Gitifu na meya bakatubwira ko birimo gukorwa, badufashije batwishyura rwose, ashyize igihe kirekire.

Aba baturage bakomeza bavuga ababangiriza imitungo bagakwiye kujya babishyurwa mbere y’uko bangiririzwa imitungo ngo kuko basiragizwa bikabatwara umwanya munini badakoze indi mirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye mamaurwagasabo.rw ko ikibazo cy’uyu muturage na bagenzi be bakizi, bagiye kuvugisha urwego rwa REG rwanyujijemo ibikorwaremezo mu mitungo yabo kugira ngo babishyure.

Ati: "Ikibazo cy’aba baturage kirazwi, abo bavuga ni abantu umuyoboro w’amashanyarazi wanyuze kandi barakigaragaje, icyo kibazo natwe tukigaragariza REG, dutegereje ko bishyurwa kandi kubera ko ibikorwaremezo bikorwa buri gihe. Guhabwa ingurane ni process (urugendo), natwe icyo dukora turakomeza dukurikirane dosiye abaturage bacu bishyurwe."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru