Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

BDF yasubije abinubira serivisi zo kwaka ingwate ku nguzanyo

Monday 30 December 2024
    Yasomwe na


Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya BDF, kirasaba abakigana kubahiriza ibyo basabwa kugira ngo babone inguzanyo basabira ingwate.

BDF ibisabye abagenerwabikorwa nyuma yaho hari abagiye binubira ko kibacuragizwa mu gihe bayisabamo inguzanyo.

Mu binubira serivisi za BDF hari abagaragaza ko bacuragizwa iyo batse inguzanyo muri BDF, nkaho bamara igihe kirere barayisabye kandi baratanze ibisabwa ariko bagatinda kuyibona.

BDF ni ikigo gifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari. Zimwe muri serivisi BDF itanga harimo ingwate ku nguzanyo, ubujyanama, ikodeshagurisha, kongerera ubushobozi SACCO, inguzanyo ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’inkunga.

Ku bijyanye n’abinubira gucaragizwa mu gihe basaba inguzanyo muri kino kigo ngo biteze imbere, Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi wa BDF arabasaba kwihangana bakajya batanga ibyo basabwa kugira ngo babone inguzanyo, akabizeza ko ikigo kiri kongera ikoranabuhanga mu kurushaho kunoza serivise BDF itanga.

Yagize ati: "Ndasaba rero ari uribyiruko n’abandi bifuza serivise bajye bemera icyo kiguzi ko kigomba kubaho, icya kabiri mvuga nuko natwe nka BDF tugomba gukomeza gutanga serivise nziza kunoza serivise; mu myaka ishize yabonaga tudakoresha ikoranabuhanga cyane, ubungu turi kurishyiramo kugira ngo tujye twihutira uwadusabye serivisi".

Yakomeje agira ati: "Ariko abantu bihangane, ibyo basabwa babitange, kuko ni amafaranga afite uko acungwa, kandi kugira uyabone ni uguhatana n’abandi, kugira ngo utsinde abandi nuko hari ibyo ugomba kuba wujuje, ibyo twabyuzuza".

BDF, ubu ikaba yaratangije ubukangurambaga biteganijwe ko buzamara amezi atatu (3), bufite isanyamatsiko igira iti: "Birashoboka na BDF".

Muri buno bukanguramba hasobanurirwamo serivisi iki kigo gitanga, ndetse no gushaka uburyo bwo kurushaho kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa ba BDF.

BDF mu myaka igera kuri 13 imaze ishinzwe ivuga ko yatanze inguzanyo nibura igera Frw miliyari153, hanyuma yishingira agera Frw miliyoni 600, ibyo byose byatumye haboneka imirimo igera 146 000.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru