Abakuru b’ibihugu bigize imiryango ibiri, uwa Afurika y’iburasirazuba EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo SADC bagiye kongera guhurira mu nama, baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ni inama iza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri mukuru w’igihugu aza kuba ari imbere y’inyakiramashusho, baganira ku ngingo zitandukanye z’inama y’umunsi.
Inama ya SADC na EAC ishobora kugaruka ku musaruro w’ibyavuye mu nama yahuje Perezida Tshisekedi na Kagame muri Qatar

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2025 mu kiganiro Inkuru mu Makuru kuri Televiziyo Rwanda.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC na SADC iheruka kuba ku wa 8 Gashyantare 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba M23 yaravuye i Walikale ndetse n’Ingabo za Congo zikaba zahagaritse ibitero kuri uwo mutwe.
Ati “Twasohoye itangazo ryishimira bimwe mu bimaze gutangazwa. Hari itangazo ryatangajwe n’ihuriro AFC/M23 rivuga ko ivuye muri Walikale rikigira inyuma, bikurikirwa n’ingabo za Leta zivuga ko zitazajya mu mirwano.”
Yongeyeho ko “Ibyo rero bitanga icyizere cy’uko ibiganiro byari biriho muri Afurika, bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu.”
Yavuze ko muri iyi minsi hari icyizere cyigaragara cy’uko ibiganiro noneho bigiye guhabwa umwanya, mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.
Ati: “Cyane cyane ko ejo ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, ku mugoroba hazaba inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC na SADC hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo bemeze ibyemejwe n’Abaminisitiri b’Ingabo n’Ububanyi n’Amahanga i Harare.”
Nduhungirehe yavuze ko ibi bigaragaza ko Guverinoma ya Congo n’imitwe itandukanye bishyira imbere ibiganiro mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati “Turizera ko noneho Guverinoma ya Congo izagaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibizaba byavuye mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu cyane cyane ibiganiro by’iyo Guverinoma na M23.”
Gusa nubwo AFC/M23 yavuze ko yavuye Walikale, amakuru yazindutse kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025 atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Congo, nka Okapi ya MONUSCO na RFI y’Abafaransa biravuga ko bakibona abantu ba M23 mu nguni zimwe na zimwe z’umugi.