Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ba rwiyemezamirimo bibye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza barimo kuyishyura

Wednesday 12 September 2018
    Yasomwe na

Ba rwiyemezamirimo batanu bibye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ubu ngo bari kuyishyura, aba ni abafasha abaturage batamenyereye ikoranabuhanga kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ubu ari ryo ryifashishwa.

Bamwe mu bafasha aba baturage ngo icyo bashinzwe ni ugufasha umuturage kwishyura, kumuha inyemezabwishyu no kumwereka ubutumwa ko umusanzu we wakiriwe. Bamwe ariko bashingira ku bujiji no kutamenya ikoranabuhanga kuri bamwe mu baturage bagatwara udufaranga twabo.

Pierre Kayitana ushinzwe ikoranabuhanga muri RwandaOnline avuga ko ba rwiyemezamirimo bafasha abantu kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza tari ababitsi.

Ati “uriya ni ufasha umuturage kwishyura akanamuha inyemezabwishyu kandi anafite ubutumwa kuri telephone ko amafaranga yageze mu kigo cy’ubwishingizi.”

Hari abagiye bumva ko aba bantu ari abakusanya amafaranga y’umudugudu bakayashyira umukozi w’IREMBO nyamara ngo sibyo kuko bariya icyo bashinzwe ari ugufasha abatamenyereye ikoranabuhanga kwishyura gusa.

Aba bantu bafasha abaturage bose hamwe mu gihugu bagera ku 3 200, batanu muri bo ngo nibo byamenyekanye ko bibye miliyoni 3,6. Babiri barafashwe kugeza ubu ngo bamaze kwishyura miliyoni 1,5.
Alexis Mulisa ushinzwe ishami ry’ubwisungane mu kwivuza muri RSSB yemeza ko ibibazo bisigaye by’abaturage batibona ku rutonde rw’abishyuye kandi barishyuye ari bicye ko bisigaranye abafite ibibazo byihariye.
Avuga ko ubu umuntu abasha no kwirebera ubwe ko umusanzu yatanze wageze kuri RSSB kuri telephone ye aciye kuri *878#.

Bivugwa ko hari abayobozi bakoresha imbaraga ngo abaturage batange ubwisungane mu kwivuza, ababima serivisi runaka, abafatirirwa amatungo n’ibindi.

Ahanini ngo intego yabo usanga ari ukugira ngo bese imihigo y’Uturere baba barahize imbere ya Perezida wa Republika.

Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko ibi bidakwiye ahubwo igikwiye ari uko umuturage yumvishwa akamaro k’ubwisungane mu kwivuza maze akanumva ko gutanga umusanzu wabwo ari ngombwa.

Dr Mukabaramba avuga ko nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe muri mutuweli ariko akamaro kayo kamaze kugaragara ubajije abayivurijeho n’igiciro bishyuye.

Guhera kuri uyu wa kane MINALOC iratangiza ubukangurambaga muturere ihereye muri Rutsiro nka hamwe mu bari inyuma mu kwitabira ubwisngane mu kwivuza.

Kuba ubwisungane mu kwivuza bwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga bivuga ko no kwivuza bazajya bukoreshwa ntawe uzajya ajyana ikarita nkibisazwe nukurebwa mu mashini bakamenyako yishyuye,

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru