Abatuye mu murenge wa Matyazo ho mu karere ka Ngororero baravuga ko basubiye kuvoma amazi y’ibiroha, hasi mu bishanga nyuma yuko imigezi y’amazi meza bahawe bavomyeho ibyumweru bibiri gusa imyaka ikaba ibaye itatu.
Abafite iki kibazo cyane ni abatuye hafi y’iyi migezi ya Rubagabaga na Mukungwa, bavuga ko amazi meza bayaheruka mu muhango wo gutaha ibikorwa remezo byayo.
Aba baturage bavuga ko bakomeje kwibasirwa n’indwara z’inzoka zo munda bitewe n’aya mazi bakoresha.
Kwizera Jean piere yagize ati: "Hano muri Ngororero nta mazi wabona rwose, tuvoma muri Rubagabaga na Mukungwa, imyaka iri kugera muri itatu turi mu bwigunge, abenshi duhora kwa muganga kandi twarubakiwe imigezi y’amazi."
Uyu asobanura ko nyuma yo gutaha amazi meza bari begerejwe haje kugwa imvura nyinshi iteza Ibiza na ya matiyo y’amazi abigenderamo, amazi abura kuva ubwo.
Undi muturage yagize ati: "Inzoga ziraturembeje, tuvoma ibizi byo mu ruzi, niyo tunywa kandi niyo dutekesha, ziriya robine ntabwo zikora, cyokoze hari igihe ababishoboye bafata urugendo bakajya kuvoma mu karere ka Nyabihu aho byibuze batajya munsi y’amasaha abiri n’igice, turasaba ko umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduha amazi meza hano muri Gaseke ya Matyazo natwe tukagira ubuzima bwiza, kubera ko burya amazi ni ubuzima."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yavuze ko atarazi icyo kibazo ngo agiye gukurikirana gikemuke.
Yagize ati: "Muri uyu murenge wagezemo dufite amazi ahagije, tumaze gukora imiyoboro myinshi myiza ku bufatanye na World vision; haramutse hari nk’umudugudu amazi atageramo byaba ari ikibazo tekinike, tugiye gukurikirana turebe dukosore. Uwo muyoboro warangirijwe n’ibiza biroroshye guhita tubikora hari budget mu karere no ku murenge."
Iyo ugeze ahubatse izo robine z’amazi bari bahawe usanga zararengewe n’ibyatsi, nta gitonyanga wabona.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















