Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi baracyasiragizwa ku nguzayo

Tuesday 22 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu gifitiye abanyarwanda benshi akamaro kuko mu buhinzi cyihariye 11.9 % ku musaruro mbumbe uva mu bihingwa byitwa ngandurarugo.

Miliyari zirenga 53 zose zavuye mu gihingwa cy’ibirayi, ariko kugeza ubu usanga bamwe mu bahinzi bagifite imbogamizi zijyanye no kwaka inguzanyo muri Bank, zibashyiraho amaniza.

Aba bahinzi babigarutseho ubwo basozaga icyumweru cyahariwe kwita ku buhinzi bw’ibirayi mu nsanganyamatsiko igira iti:" Guteza imbere udushya n’ikoranabunga mu guhagarika itakara ry’imbuto y’ibirayi."

Karegeya Narasisi, ni umuhinzi w’ibirayi mu karere ka Nyaruguru akaba n’umutubuzi w’imbuto yabyo, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo aei uko kwanga inguzanyo muri Bank bikibagora, aho bakwa ibyangombwa byinshi kuri Bank bagahera mu gusiragira.

Yagize ati: "Nk’abahinzi dusiragira kenshi mu ma Banki turimo kwaka inguzanyo kandi dutakaza byinshi, yewe hari n’umara nk’amezi 2 ahora yiruka ku nguzanyo bikazarangira ntayo bamuhaye, turasaba kujya tworoherezwa cyangwa bakazadushyiriraho Bank yacu y’abahinzi."

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko kenshi mu bibasiragiza harimo no kubanza gusabwa umufuragiro bakwa kugira ngo bazabone iyo nguzanyo bakabona bakwiye kujya boroherezwa mu kubona ayo mafaranga
yo guteza imbere ubuhinzi bwabo.

Nzabarinda Issac ni umutubuzi w’imbuto nziza y’ibirayi mu kwezi ka Musanze.

Yagize ati: "Turacyafite ikibazo cy’ubwishingizi mu buhinzi, aho umuhinzi iyo asabye inguzanyo bimutwara igihe kirekire, bityo rero bakwiye kureka kudusiragiza bakajya badufata nk’abami kuko turi inkingi za mwamba mu iterambere rw’Igihugu."

Umuyobozi wungirije ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri RAB, Dr. Bucagu Charles yavuze ko hagiye gushyirwaho amategeko agenga abahinzi kugira ngo babamenye bajye bahabwa inguzanyo ku buryo bworoshye.

Yagize ati: "Tugiye gushyiraho amategeko agenga abahinzi tubamenye kugira ngo buri wese atajya aza kwaka inguzanyo yitwa ko ari umuhinzi kandi atari we, kuko hari uza kwanga iyo nguzanyo ariko akajya kuyikoresha mu bindi bitari ubuhinzi. Icyo turimo kugikoraho ku buryo ayo mafaranga tuzajya tuyaha umuhinzi nyawe koko."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umuhinzi n’umworozi azajya yoroherezwa kuba yabona inguzanyo kandi ubusabe bwe bukihutishwa adasiragiye yaka inguzanyo.

Akomeza abasaba gukomeza kugana ayo ma Banki n’ibigo byihariye nka BDF kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.

Dr.Semwaga Octave umuyobozi muri Minisiteri yubuhinzi n’ubworozi ushinzwe kuvugurura ubuhinzi avuga ko igihingwa cy’ibirayi gifatiye runini ubukungu bw’igihugu, aho ashimangira ko mu gihembwe cya 2 cya 2022 umusaruro mbumbe w’Igihugu yari Miliyari 3,279 muri uwo musaruro 25% nukuvuga miliyari 413 zavuye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, igihingwa cy’ibirayi cyihariye 11.9%.

Uyu muyobozi akomeza asaba abahinzi b’ibirayi gukomeza gushyiramo ingufu ,bakajya bahingira ku gihe kandi bagakorana n’ibigo by’imari kugira ngo ubuhinzi bwigihingwa cy’ibirayi gikomeze gitere imbere kandi umusaruro ukomeze uboneke.

Mu zindi mbogamizi abahinzi b’ibirayi bafite ni ukutagira uburyo bwo kubika ibirayi ku buryo byajya byifashishwa mu gihe ibirayi byabuze bitagombeye ko bikoreshwa kugira ngo bidapfa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru