Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umunyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa banenzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kutubahiriza ibyo yabasabye.
Byagaragaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 werurwe 2023 ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, bari bavuye mu itorero i Nkumba aho bose bari bateraniye i Kigaki mu Intare Arena.
Umukuru w’Igihugu yagaye aba bayobozi kutubahiriza ibyo yabasabye gukosora ku nyubako yabonye mu karere ka Kicukiro idasobanutse, aho yavuze ko hari umwanda yabonye wari utwikirije iyo nzu irimo yananiwe kubakwa ngo irangire.
Yagize ati: "Muribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndikumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda imaze igihe kinini bambitse ibintu bisa n’ibyo abantu b’abasazi bambara, icyo gihe nagusabye ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by’umwanda ariko kugeza n’ubu bikaba bitarigeze bikorwa".
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko yongeye gusubira mu karere ka Kicukiro nyuma y’amezi 4 asanga nta kintu na kimwe kigeze gikorwa kuri iyo nzu aho abayobozi babuze icyo basubiza kuri iki kibazo, cyakoze baje kwemera ko bakoze amakosa ndetse batakambye basaba imbabazi.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yatakambye ati :"Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndasaba imbazi habayeho uburangare sinabikurikirana kuko twegereye nyiri iyo nzu dusanga icyangombwa cye cyo kubaka cyararangiye turabyihutisha abone ikindi ubu birimo gukorwa".
Perezida Kagame yongeye kubaza iki kibazo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kuko nawe yakimugejejeho inshuro nyinshi ariko asa nuwavuniye ibiti mu matwi, gusa yasabye imbabazi avuga ko bagiye kubikosora.
Yagize ati: "Nyakubahwa Perezida twararangaye ntabwo twabishyizemo ubushake kuko byasabye ko mwongera kutwibutsa tubona gusubirayo gusaba nyiri iyo nzu kubikosora, tugiye kubyihutisha bikosorwe."
Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest nawe yabajijwe amakuru ajyanye n’umudugudu wubatswe ukagwa hejuru y’abawutujwemo, asubiza ko umudugudu uba mu murenge wa Kinyinya uzwi ku izina ry’Urukumbuzi wubatswe mu mwaka wa 2015 wubakwa n’umuntu witwa Nsabimana Jean bakunda kwita Dubai.
Muri uyu mudugudu zimwe mu nzu zaje gusenywa n’imvura yaguye mu cyumweru gishize ndetse biteza igihombo abari bazituyemo, aho bavugaga ko uwazubatse yabasondetse.
Perezida Kagame nanone yanenze abandi bayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye ndetse ntibite no ku bikorwa bashinzwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Yavuze ko abo inshingano zinaniye bakwiye kuva mu kazi hakiri kare.
Rushingwangerero bo mu gihugu Bose