Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kigali: Abagore barasabwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga

Saturday 5 May 2018
    Yasomwe na

Bamwe mu mpuguke z’ikoranabuhanga bavuga ko iyo ugiye ku mbuga za internetye usanga ibyanditsweho byinshi usanga bivuga ku bagabo gusa, babaye indashyikirwa ariko abagore bakoze ibintu bikomeye kandi bizwi,ugasanga ntibanditswe , nta makuru abavugaho ahari, ahubwo ugasanga ibyinshi bivuga ku bagore biba bivuga ibintu bibi bakoze, inkuru zibasebya cyangwa se zinabatesha agaciro, mu gucyemura iki kibazo , ambasade ya Swede mu Rwanda , ifatanije n’izindi nzego zigamije guteza imbere umugore , bakangurira abagore gutinyuka , bakandika amakuru ku bagore b’abanyarwanda babaye intangarugero ,cyane cyane mu bikorwa byagiriye umumaro sosiyete nyarwanda.

Nsanga Silyvie umugore wize ikoranabuhanga,unarikoramo asaba abagore bo mu Rwanda kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Nsanga silyvie umugore wize ikoranabuhanga ndetse ubu unarikoramo, avuga ko kugira ngo icyuho kiri hagati y’inkuru zandikwa ku bagabo n’abagore kivemo ari uko abagore bo mu Rwanda ,batinyuka gukoresha ikoranabuhanga , bakandika amakuru avuga kuri bagenzi babo cyane cyane abo bafata nk’ibyitegererezo mu buzima bwabo,ariko bakandika ku bagiriye sosiyete nyarwanda akamaro, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ,ku buryo nabo bamenyekana ntihakomeze kuvugwa gusa abagabo.

Yagize ati« iki kinyejana turimo kujyamo ni igikeneye kumenya amakuru, abagore baramutse batinyutse bakandika kuri bagenzi babo ,abana bakiri bato ayo makuru bazayamenya,bamenye ko hari abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ,ndetse nayo makuru anamenyekane no mu bandi ,bamenye ibyiza yakoze, hari n’abandi bazamwigiraho, cyane cyane mu Rwanda abagore bakunze kwicecekera, ariko nibahaguruke ,bandike ,bavuge ,batinyuke nabo amakuru yabo ajye ahagaragara».

Sanda Sangwa umunyeshuri muri Akillah institute avuga ko yibwiraga ko Atari buri we wakwandika ikintu azi ku muntu runaka,yibwiraga ko biba bifite ababishinzwe,nk’umunyeshuri wiga ikoranabuhanga kandi w’umugore,avuga ko agiye kwandika amakuru menshi y’abagore azi babaye intangarugero, abo bamwe bigiraho , kandi bizagirira umumaro abandi bagore n’abakobwa .

Uyu munyeshuri avuga ko ikibazo cyo gutandika amakuru kuri internet mu Rwanda,biterwa nuko abagore bakitinya ariko ko niharamuka habonetse abagore bacye biyumvamo icyizere cyo kubitangaza, nibura abandi nabo bazabigiraho bityo amakuru yo mu Rwanda avuga ku bagore, amenyekane ibyo bakoze bizagirire abandi akamaro.

Jenny Ohlsson Ambasaderi wa Swede mu Rwanda,avuga ko nubwo abagore bateye imbere ,ariko mu ikoranabuhanga haracyarimo icyuho kinini ,hagati yabo n’abagabo.

Jenny Ohlsson ambasaderi wa Swede mu Rwanda ,avuga ko ikibazo cy’amakuru y’abagore atagaragara ku mbuga za internet kitari mu Rwanda gusa,ahubwo ko muri rusange , kiri muri Afurika , yaba abasoma bisanzwe, abakora ubushakashatsi ,abanyamakuru ,abagore bakoresha ikoranabuhanga ,ngo bandike ,bashakeho ibintu bitandukanye baracyari bacye cyane.

Ygize ati « turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, nibyo koko abagore bateye imbere,ariko mu gukoresha ikoranabuhanga baracyari inyuma ,si ikibazo kiri mu Rwanda gusa, muri rusange muri Afurika abagore ntibitabira gukoresha ikoranabuhanga, twafashe umwanzuro wo guhugura abagore b’abanyarwanda mu gukoresha ikoranabuhanga , kuko u Rwanda ari igihugu giharanira guteza imbere umugore, rufite abagore benshi bari mu nteko ishinga amategeko, abagore biteje imbere mu Rwanda barahari, turifuza ko ibyo bakoze aba bagore twahuguye batangira kubandikaho, amakuru yabo akamenyekana ndetse n’icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore mu ikoranabuhanga kikagabanuka.»

Kugeza ubu amakuru agaragara ku rubuga rwa Wikipedia agaragaza ko inkuru zihanditse zivuga ku bagabo n’ibikorwa byabo, ari incuro 4 z’amakuru avuga ku bagore, ibyinshi bivugwa ku bagore ngo usanga ari ibibavuga nabi ,ibivuga ibibi abo bagore bakoze, ariko abakoze ibyiza ntibavugwe.

Mu banditsi bakuru b’uru rubuga ndetse banakosora inkuru zitambukaho (editors) 10 muri bo 9 ni abagabo.

Urubuga rwa Wikipedia rwiyemeje kuzafasha abagore 20, bo mu Rwanda ,gukomeza kwandika inkuru zivuga abagore n’ibikorwa byabo byiza bakoze,mu rwego rwo kugabanya icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru