Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Bibi Wine yasubije Gen Kainerugaba ushaka umutwe we

Tuesday 7 January 2025
    Yasomwe na

Umunyapolitike usanzwe ari n’umuhanzi muri Uganda akaba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveno, Bobi Wine, yasubije Umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu Gen. Kainerugaba ko ntabwoba atewe nawe, nyuma yo kuvuga ko ashaka umutwe we.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Gen.Muhoozi, yavuze ko kuba Bobi Wine ari muri politike ari we na papa we (Perezida Museveni) bamuhaye amafaranga kugira ngo arwanye umunyapolitike wari ukomeye mu minsi yashize Dr. Kizza Besigye, wahoze ari umuganga wihariye wa Miseveni.

Mu butumwa bwe, avuga ko nyuma y’uko bamuhaye amafaranga, yatangiye kubasuzugura, ashimangira ko iyo bitaba se aba yaramuciye umutwe.

Ni ubutumwa bwinshi uyu musirikare yanditse kuri X, ariko kandi Bobi Wine nawe ntabwo yatuje, kuko nawe yahise atumiza inama n’itangazamakuru kugira ngo agire icyo avuga.

Imbere y’itangazamakuru, Bobi Wine yavuze ko nta bwoba na buke atewe na Gen.Muhoozi, ashimangira ko ibyo kuba yacibwa umutwe ntacyo bivuze kuko abayoboke be we na se babishe.

Ati ” Nta bwoba ntewe na we hamwe na se. Niba barampaye amafaranga kuki nirirwa ngenda ahantu hose ntihagire icyo ankoraho. Icyo bakora ni ukwirirwa bahohotera abarwanashyaka banjye.”

Yunzemo ko ibyo Muhoozi ari kwandika Isi yose iba ibireba bityo ko nta bwoba afite.

Ntabwo ari ubwa Mbere Muhoozi ateje impagarara kuri X rimwe na rimwe Perezida Museveni agasaba imbabazi, ariko kandi ubutegetsi muri Uganda butangaza ko amagambo ya Muhoozi aba ari aye ku giti cye abantu batakabyitayeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru