Umunyapolitike usanzwe ari n’umuhanzi muri Uganda akaba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveno, Bobi Wine, yasubije Umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu Gen. Kainerugaba ko ntabwoba atewe nawe, nyuma yo kuvuga ko ashaka umutwe we.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Gen.Muhoozi, yavuze ko kuba Bobi Wine ari muri politike ari we na papa we (Perezida Museveni) bamuhaye amafaranga kugira ngo arwanye umunyapolitike wari ukomeye mu minsi yashize Dr. Kizza Besigye, wahoze ari umuganga wihariye wa Miseveni.
Mu butumwa bwe, avuga ko nyuma y’uko bamuhaye amafaranga, yatangiye kubasuzugura, ashimangira ko iyo bitaba se aba yaramuciye umutwe.
Ni ubutumwa bwinshi uyu musirikare yanditse kuri X, ariko kandi Bobi Wine nawe ntabwo yatuje, kuko nawe yahise atumiza inama n’itangazamakuru kugira ngo agire icyo avuga.
Imbere y’itangazamakuru, Bobi Wine yavuze ko nta bwoba na buke atewe na Gen.Muhoozi, ashimangira ko ibyo kuba yacibwa umutwe ntacyo bivuze kuko abayoboke be we na se babishe.
Ati ” Nta bwoba ntewe na we hamwe na se. Niba barampaye amafaranga kuki nirirwa ngenda ahantu hose ntihagire icyo ankoraho. Icyo bakora ni ukwirirwa bahohotera abarwanashyaka banjye.”
Yunzemo ko ibyo Muhoozi ari kwandika Isi yose iba ibireba bityo ko nta bwoba afite.
Ntabwo ari ubwa Mbere Muhoozi ateje impagarara kuri X rimwe na rimwe Perezida Museveni agasaba imbabazi, ariko kandi ubutegetsi muri Uganda butangaza ko amagambo ya Muhoozi aba ari aye ku giti cye abantu batakabyitayeho.