Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Brukina Faso: Indi coup d’etat iburijwemo

Friday 2 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Captain Ibrahim Traore, Pereziada w’inzibacyuho wa Brukina Faso, yatangaje ko ku cyumweru gishize hari abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwe, avuga ko atazabata muri yombi ahubwo azagirana nabo ibiganiro.

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hadutse ibyo guhirika bw’izibacyuho muri Brukina Faso. Ku cyumweru no kuwa mbere nijoro, haba imyigaragambyo y’abashyigikiye Capt. Traore bamagana uko guhirika ubutegetsi.

Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko, mu nama yakoresheje kuri uyu wa kane mu mujyi wa Ouagadougou, ya sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini, Capt. Traore, yavuze ko azi abashatse guhirika ubutegetsi ariko yahisemo kuganira nabo aho kubata muri yombi.

Radio Omega yatangaje ko perezida Traore yasabye ubufasha buri kwezi kuko hari abo mu nzego z’umutekano bashaka gutobera guverinoma ye no guca igikuba.

Perezida kandi ngo yasabye abitabiriye ibyo biganiro, kuba maso kuko gutera intambwe ya demokarasi bitoroshye. Yatangaje ko hari amafaranga yakwirakwije mu bantu ngo bahungabanye umutekano, asaba abo bari kumwe kukutagwa muri uwo mutego.

Muri uyu mwaka iki gihugu kimaze kubamo Coup d’etat inshuro ebyiri. Muri Nzeri nibwo Traore w’imyaka 34 yahiritse ubutegetsi bwari buriho Lt Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari warabufashe muri Mutarama ahiritse perezida Roch Marc Christian Kabore.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru