Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuhungu wa Osama, Hamza Bin Laden yaguye mu gitero cy’indege z’ubutasi za USA (CIA)

Thursday 1 August 2019
    Yasomwe na

By: Imfurayabo Pierre Romeo

Abakozi b’inzego z’ubutasi b’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko Hamza Bin Laden - umuhungu wa Osama Bin Laden washinze umutwe wa al-Qaeda yitabye Imana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cy’abongereza BBC, Avuga ko uyu muhungu wa Bin Laden amakuru arambuye ku rupfu ewe n’igihe yapfiriye bitaratangazwa kugeze ubu gusa inzego z’ubutasi bw’Amerika CIA bwashyize hanze itangazo rivuga ko atakiriho.
Ibindi bitangazamakuru nka NBC, CNN na New York Times byo muri Amerika bivuga ko hari abayobozi bo ubwabo bivugiye ko Hamza yiciwe mu gitero cy’indege.
Mu kwezi kwa kabiri, ubutegetsi bwa Amerika bwashyizeho igihembo cya miliyoni imwe y’amadorari ku muntu wese watanga amakuru y’aho Hamza yihishe.

Hamza Bin Laden, bikekwa ko yari mu myaka 30, yari yarasohoye amashusho n’amajwi atanga ubutumwa buhamagarira ibitero kuri Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo.

Perezida Donald Trump yanze kugira icyo avuga kuri iyi nkuru ubwo yari abibajijweho n’abanyamakuru ejo kuwa gatatu, kimwe n’umujyanama we mu by’umutekano John Bolton.

Hamza Bin Laden yahamagariye abiyahuzi guhorera urupfu rwa se wishwe n’ingabo za Amerika aho yari yihishe muri Pakistan mu kwezi kwa gatanu kwa 2011.
Yahamagariye kandi abaturage bo mu kigobe cya Arabia kwivumbagatanya bamagana Amerika.

Ubutegetsi bwa Arabia Saoudite bwamwambuye ubwenegihugu mu kwezi kwa gatatu.
Byakekw
aga ko Hamza yaba afungiye ahantu mu nyubako muri Iran, hari n’amakuru avuga ko aba muri Afghanistan, Pakistan cyangwa Syria.

Inyandiko zafashwe mu 2011 mu gitero cya Abbottabad muri Pakistan aho se yari yihishe, ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Amerika bivuga ko zanditsemo ko Hamza yariho ategurirwa gusimbura se.

Ingabo za Amerika zivuga kandi ko zafashe amashusho agaragaza ubukwe bwa Hamza n’umukobwa w’umwe mu bayobozi ba al-Qaeda, bikekwa ko ubu bukwe bwabereye muri Iran.

Sebukwe, ni uwitwa Abdullah Ahmed Abdullah cyangwa Abu Muhammad al-Masri ukekwaho uruhare mu bitero byo mu 1998 kuri ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzania.

Al-Qaeda ni umutwe wigambye kuba ari wo wateguye ukanagaba ibitero by’ubwiyahuzi byo kuwa 11/09/2001 ku miturirwa ya World Trade Center i New York.

Kuva Osama Bin Laden yakwicwa uyu mutwe waciwe intege hazamuka undi witwa Islamic State.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru