Byageze mu gihe cy’amatora abaturage bagira ngo iyo abaye make aharirwa imfizi, gusa aho kwamariza birangiriye n’amatora arangiye ikibazo cy’amazi cyakomeje kuba ikibazo.
Agatima kari kasubiye impembero, umuhogo wahehereye ubwo abaturage bo mu mirenge itandukanye ya Bugesera, cyane cyane iyegereye Umujyi wa Kigali yabonaga Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rukora metero kibe zitari nke zisaranganywa kigali na Bugesera ibura ry’amazi ryaho rikaba amateka.
Kuva impeshyi ya 2024 yatamura amazi y’uruganda rwa Kanzenze yatangiye kubura mu baturage ba Bugesera nko mu murenge wa Ntaryama, Nyamata, Juru n’ahandi rugeza imiyoboro.
bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Nyamata, batibwiye ko amazi meza asigaye abona umugabo agasiba umugore.
Ibi ngo biterwa nuko n’igihe bayabonye muri za robine zo mu ngo cyangwa izo ku mavomero rusange usanga aza igicuku kinishye, nabwo akabonwa n’uwaraye atagohetse.
Hakuzimana Claude, wo mu Kagari ka Kayumba, mu Mudugudu wa Nyiramatuntu avuga ko ukwezi kugiye gushira atibuka ko amazi yahoze Ari mu Mudugudu wabo.
Ati: "Kuva nko mu mezi abiri ashize; mbese kuva imvura yahagarara kugwa, nta mazi afatika twongeye kubona. wagira ngo aho yavaga yarakamye. Nkanjye noneho uzinduka ngiye gukora kumenya ko amazi ya robine yagiye nabonye abana batashye nijoro mbabajije bambwira ko bavuye kuvoma, nti ese aha mu Mudugudu nta mazi batqegereje, bati ayo ntaheruka."
Nyiramama Julienne, we abona ntaho bitaniye na mbere batarabona amazi.
Ati: "Nubundi twavomaga hepfo iyo Cya Ruda none turacyahyayo. Amazi yarabuze ku buryo mu minsi ishize abana bajyaga ku ishuri batoze, bakaza koga nijoro bavuye mu kabande kuvoma.
Twari twaragize ngo ni amatora yabiteye ariko naho arangiriye ntiyagarutse, niyo aje wumva ngo yaje saa cyenda z’ijoro ubwo abashoboye kuyarararira bakayavoma, ngo hari nubwo uzinduka gutyo wagerayo ngo aragiye."
Mu gushaka kumenya icyateye iki kibazo abaturage bafite twagerageje kubaza ikigo cya WASAC Ishami rya Bugesera n’ubuyobozi bw’akarere ariko nta muyobozi wabashije gufata telephone ngendanwa ye.
Intara y’Iburasiraziba mu gihe cy’Iki (impeshyi) mbere yarangwaga n’ibura ry’amazi hataragezwa Ibikorwa remezo by’amazi meza ariko naho bihagereye bigera mu mpeshyi bigasa naho inganda z’amazi zasubiye muri bya bihe, ibura ry’amazi rikagaruka.
Uruganda rw’amazi rwubatse Kanzenze rufite umwihariko wuko rufatira amazi ku mugezi w’Akagera, ikintu kitagatumye hongera kubura amazi ukundi.