Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe n’urubyuruko rukomeje kwishora mu busambanyi urundi rukerekeza muri Uganda bitewe no kubura ibyo bakora.
Abaganiriye na Mamaurwgasabo tv bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera Bwana Shakira ibyo gukora birimo no kububakira ikigo cy’urubyiruko bakoreramo imyuga ibibateza imbere.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati ”Umwana ari kubura icyo gukora akajya gushakisha ubuzima mubugande yagaruka akazagaruka atwite, yemwe nikibazo kidukomereye dusaba ko ubuyobozi rwadufasha gushakira urubyiruko rwacu icyo gukora aho kugira ngo rukomeze kwishora mubusambanyi.”
Undi mubyeyi witwa Uwayezu utuye mu murenge wa Cyanika yagize ati ”Aba bana ntabwo bifashe neza bakomeje kwishora mu ngeso mbi bakeneye ikigo cy’urubyiruko bajya bigiramo imirimo itandukanye ibateza imbere aho kugira ngo bajye bakora ibitabafitiye umumaro.”
Bamwe mu rubyiruko nabo bashimangira ko baramutse babonye ibigo by’urubyiruko byatumye batongera kujya bambuka ngo bajye muri Uganda ndetse ngo bahugira mu mirimo aho kwishobora mubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko ibi bitaba urwitwazo rwo kwishora muri izi ngeso mbi.
Atı ”Ubundi ntabwo byaba urwitwazo ahubwo ababyeyi bakwiye kongera kumenya ko bafite inshingano zo kwita Ku bana babo, Ikindi ntabwo turabona ubushobozi bwo kubaka ibindi bigo by’urubyiruko ariko bajya bajya mu murenge wa Rugarama hari ikigo gifite na compute bajya bakoresha nitubona ubushobozi bizakorwa.”
Nibwo Umuyobozi w’Akarere avuga ko mu murenge wa a Rugarama hari ikigo cy’Urubyiruko urubyiruko ruvuga ko bitaborohera kujya bakora urugendo bitewe nuko ari Kure,Akaba ariho bahera basaba ko bakwegerezwa ibindi bigo by’Urubyiruko muri Burera.




















