Bamwe mu baturage bahoze binjiza bakanacuruza ibiyobyabwenge birimo na kanyanga mu karere ka Burera baravuga ko bisubiyeho ahubwo basigaye bafatanya n’inzego z’umutekano kubirwanya.
Urugero ni urwa Ngendahimana Jean wabitangaje kuri uyu 23 Mutarama 2024, ku bari mu nama y’Igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, avuga ko nyuma yo kumva impanuro za Perezida Paul Kagame, yahisemo kurinda ko byongera kwinjira mu gihugu kwica urubyiruko n’abandi.
Abakoraga ibi bikorwa bizwi nk’ubirembetsi bavuga ko bicuza ubuzima bushariye babayemo igihe bacuruzaga ibiyobyabwenge ndetse ngo babonye isomo ubwo bafungwaga bazira kurembeka.
Ngendahimana yagize ati: "Njyewe nahoze ndi umurembetsi, ncuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kanyanga mbikura mu gihugu cy’abaturanyi, gusa ubu naciye ukubiri nabyo mbonye ari bibi dore ko naje gufatwa nkatirwa n’urukiko imyaka 3,5 uza kuduha imbabazi tariki ya 2 Ukwakira 2019. Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."
Yakomeje agira ati: "Nkiva muri gereza nasanze iwanjye mu rugo byarazambye ubuzima bumeze nabi, nsanga abana banjye baravuye mu ishuri; ubuyobozi bwaraje buranyegera burambwira ngo nsinkasubire mu biyobyabwenge u Rwanda ruragendwa, haje ’Job creation’ nyikoramo, ubu njye ndi umwe ufata akanya nkajya hirya no hino mu midugudu, Akagari, n’imirenhe nkabwira abantu ko ibiyobyabwenge atari byiza. Ubu mbayeho neza nkuko muri kubibona ku isura."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko mu byihutirwa byakozwe kuri aba baturage habayeho kubaganiriza, babereka ububi bw’ibiyobyabwenge no kubireka.
Yagize ati: "Turashima Perezida wa Repeburika wadufashije kubegera, bagahangirwa imirimo mishya ibinjiriza amafaranga muri gahunda y’imishinga yo ku mipaka, kuko ari akazi katazahoraho. Twabakanguriye kujya mu makoperative barabikora, ubu babasha kubona amafaranga atunga imiryango yabo banitangira ubuhamya, bigatuma n’abakibibamo babireka”.
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, Burera ituranye n’umupaka w’Igihugu cya Uganda aho kenshi ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, ibicuruzwa bya magendu byose bikunda kwambukira biza mu Rwanda.
Abahoze muri ibi bikorwa by’uburembetsi bavuga ko nyuma yo kugenda bafatirwa ingamba zikarishye ndetse bakagirwa inama n’abayobozi bagiye bazibukira kwishora muri ibi bikorwa, ahubwo ngo abakeneye gukora ubucuruzi bambutse umupaka basigaye bakoresha inzira zemewe aho gukoresha izizwi nka "Panya".
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

















