Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Burera: Abana b’inzererezi bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri aho gusubizwa mu ishuri

Monday 24 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Mu dusanteri tumwe na tumwe tw’ubucurizi two muri karere ka Burera hagenda hagaragara abana b’inzererezi bakorerwa ariko abenshi muri bo bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri nko gukubitwa, guhutazwa n’ibindi bikozwe n’abaturage batandukanye kuko baba nta kirengera bafite aho gukora ibishoboka ngo abo bana basubire mu ngo no mu ishuri.

Ubwo umunyamakuru yageraga mu gasantere ka Gahunga yabonye abana basanzwe baje bashotora abana b’inzererwezi bibera ku muhanda, batangira gushyamirana muri ako kanya hahita haza abantu bakuru bashyigikiye abo ba mbere batangira gukubita abo bitwa inzererezi bigaragara ko bamwe nta kivugira bafite mu gihe barimo gukorerwaho urugomo.

Abana b’inzererezi bo mu isanteri ya Gahunga, mu murenge wa Gahunga, babwiye Mamaurwagasabo ko bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri, ryo gukubitwa n’umuhisi n’umugenzi, kabone niyo baba nta kosa bakoze gusa kubera ko nta kivugira bagira.

Aba bana bavuga ko nabo ubwabo bumva bashaka kujya ku ishuri nk’abandi ariko kubera ibibazo by’ubukene byatumye bava mu miryango yabo bakisanga mu muhanda babuze ubufasha bwo gusubira mu ishuri.

Nsengiyumvimana Damascene w’imyaka 11 y’amavuko yagize ati "Njyewe numva nshaka kujya ku ishuri kuko guhora nkubitirwa ubusa birandambiye; mbonye inkweto ni myenda nasubira ku ishuri."

Nshimiyimana Eric w’imyaka 13 y’amavuko yagize ati "Njyewe nasubira ku ishuri kuko icyatumye mvamo ni uko nabwiraga mama ngo angurire imyenda akabwira ko nta mafaranga afite, ngo nimbe nicaye nzajyayo mu wundi mwaka. Byatumye nisunga abandi bana nyoboka inzira y’ubuzerereziariko nkurikije ubuzima bw’umuhanda ukugezeho wese arakubita; munkoreye ubuvugizi nasubira ku ishuri."

Ndacyayisenga Patrick w’imyaka 15 y’amavuko na murumuma we bavuga ko baje mu muhanda kubera ubukene n’inzara buri iwabo.

Bagize bati "Ese waba waburaye ukajya kwiga, njyewe mbona ubuzima bw’umuhanda maze kubuhaga kuko duhura n’ihohoterwa rikabije; uzi gukubitwa n’umuntu utagira icyo aguhora kandi ashobora no kukuvuna akigendera ntibigire icyo bitanga."

Aba bana basaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo basubizwe mu miryango ndetse no mu mashuri kuko abenshi bataye ishuri kubera ubukene bwo mu miryango.

Hari ababyeyi bahamya ko ihohoterwa rikorerwa abana bo ku muhanda rihari ndetse nabo ubwabo barahohoterana bakaba banakicana.

Kanziga Daphrose yagize ati "Ikibazo cy’abana b’inzererezi hano muri iyi santeri ubona utamenya uko kimeze, kuko ni ukwirirwa bazerera. Hari naho ugera ugasanga nabo ubwabo barikurwana hafi yo kwicana cyangwa haba hari akantu gato akoze ukabona haje umuntu arahondaguye kuko ntawumurengera, bikaba abantu bose barebera."

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga butangaza ko kugeza ubu nta mwana uraza abagana ko yahohotewe kuko hari icyo amategeko aba ateganya.

Gitifu w’uyu murenge, Niringiyimana Jean Damascene, yagize ati "Kuko ntiwafata umuntu atagukoshereje niyo yaba yagukoshereje ujya mu buyobozi, niyo ari umwana haba hari umwishingizi we."

Yakomeje agira ati "Uruhare rw’ubuyobozi ni ukuganira n’ababyeyi, kuko nanone uruhare rwa mbere ni umuryango umwana avukamo. Iyo byanze abana batabyumva turabafatwa bakoherezwa kugorarwa bakigishwa kuba mu muryango."

Ubuvugizi buhoraho cyane cyane ko haba hari gushakishwa abo bana bataye ishuri bakajya mu buzererezi; hari gahunda ya Leta y’Ubumwe bisaba kugera ku mwana ku wundi ugaragaje ikibazo. Hamaze gukorwa ubusesenguzi ku mibereho y’umuryango bakaba bafashwa guhabwa ibyo bikoresho."

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku bana, Unicef, bwasanze 24% by’abakobwa na 10% by’abahungu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ihohoterwa ribabaza umubiri ryakorewe 37% by’abakobwa na 60% by’abahungu. 12% by’abakobwa na 17% by’abahungu bakorewe iryo hohoterwa igihe kimwe mu buto bwabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru