Umugiraneza Alice
Abakoraga ibikorwa bizwi nk’Uburembetsi ku mupaka wa Cyanika mu karere ka burera, nk’Abarembetsi baratunga agatoki abayobozi mu nzego z’ibanze mu kubimisha amafaranga 150 000fr yatanzwe n’umuterankunga kugira ngo babashe kwiyubaka nk’abantu bari batunzwe no kurya ari uko bavuye gukora mu gihugu cya Uganda, bakavuga ko ba Mudugudu ndetse na ba Gitifu babashyiraho amananiza bagamije kubaka ruswa ngo babashyire ku rutonde rw’abayagenewe.
Aba bahoze mu burembetsi bavuga ko kugira ngo abo bayobozi bakwandike utabanje kubaha akantu bidashoboka ahubwo usanga bari gushyira ku rutonde ababahaye ruswa, batazi no ku mupaka wa Cyanika, ndetse batigeze bakora uburembetsi.
Kuri ubu ngo buzima bwabo ntibuboroheye kuko amafaranga bemerewe nk’inkunga ahabwa abatayagenewe kubera izindi mbaraga z’amafaranga bakoresha kandi bo badafite ubwo bushobozi bwo kubona iyo ruswa baha umuyobozi ubashyira ku rutonde.
Mukiza ni izina twifashishije ku bw’umutekano w’umwe muri aba bahoze mu burembetsi, yagize ati "Njyewe nakoraga uburembetsi, yewe baranamfunga ariko ntashye nta kintu bigeze bamfasha, ahubwo ugasanga amafaranga barikuyaha abandi kandi batarigeze bakora uburembetsi."
Undi twahaye izina rya Kamanayo yagize ati "Njyewe ntuye mu mudugudu wa Cyahi, akagali ka Rubeja, umurenge wa cyanika, ayo mafaranga agenerwa abarembetsi nayabuze mbibona kuko nanze gutanga ruswa bahita bankura ku rutonde."
Akomeza avuga ko bababeshye ko ayo mafaranga azajya ahabwa abakoraga uburembetsi ati "Njyewe ko ndi mu cyiciro cya 1 cy’Ubudehe kandi nkaba narakoraga uburembetsi ko ntayo bampaye?"
Umwe mu bayobozi bashyirwa mu majwi n’abakoraga uburembetsi, Nzitabakuze Jean Baptiste, Umuyobozi w’umudugudu wa munini yabwiye mamaurwagasabo.rw ko urwo rutonde barukoraga baziko ntacyo bizatanga, bakanga kubandika bagira ngo Leta igiye kubafunga.
Ati "Hari amafaranga 150 000 ahabwa abarembetsi agatangwa mu byiciro 2; icyiciro cya 1 bahabwa 45 000fw, icyiciro cya 2 bagahabwa 105 000frw, ubwo rero tujya gukora urwo rutonde twari tuziko abo bakoraga uburembetsi bagiye kubafunga mu bigo ngororamuco kuko bagomeye leta."
Akomeza avuga ko nubwo we acyuye igihe ariko n’undi umusimbuye atazamenya igihe urwo rutonde rwakorewe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwo buvuga ko ayo mafaranga ahabwa abahoze ari abarembetsi aba akenewe na benshi kuko ari inkunga ya leta.
Mwambutsa Amani, ni Umunyamabanga Nshingwabikogwa w’Umurenge wa Cyanika, yakomeje agira ati "Oya, ibyo abo baturage bavuga ni ukubeshya, kuko urutonde rw’abakoraga uburembetsi ruturuka ku karere rukamanuka ku murenge, ubwo rero urumva ko urutonde rudakorwa na ba mudugudu, ba Gitifu."
Akomeza avuga abarembetsi babikoraga bahawe akazi ko gukora ku mihanda bagahabwa n’amafaranga ariko harimo n’abatarayabona, hakabamo n’abanze kwiyandikisha kuko bari bazi ko bagiye kubajyana mu bigo ngororamuco nk’i Wawa.
Ati "Hagize uwaba afite ikibazo yaza ku murenge tukamufasha kuko ayo mafaranga atangwa n’umuterankunga witwa Kivu Directly, kuko aba ari inkunga iba ikenewe na benshi.
Umunyamakuru amubajije icyo bateganiriza abaje baramaze kwandika icyo bateganirizwa, yagize ati "Akazi nikongera kuboneka tuzabafata kuko urutonde rw’abiyandikishije turarufite."
Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ukaba ufite abahoze bakora uburembetsi basaga 1040 kuru ubu baterwa inkunga n’umushinga Kivu Directly.















