Mu murenge wa Butaro, Akarere ka Burera hari abaturage bo mu tugari twa Nyamicucu na Mubuga bavuga bakomeje guhera mu bwigunge kubera kuvoma ibirohwa ndetse bamwe ngo bibateza ibibazo by’indwara zituruka ku mwanda.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Burera, asanga basaba ko bahabwa amazi meza nabo bakagera ku iterambere nk’abandi .
Byimariye Emmanuel yagize ati: "Twaheze mu icuraburindi hano muri Nyamicucu, tuvoma ibirohwa nta terambere dufite baradutereranye; dore ubu abantu bafite amazi ni abatuye hafi na kaminuza ya Global Health Equity, niho amazi yagarukiye. Natwe turasaba ko batugezaho amazi meza. Abana bakunze kurwara inzoga kubera ibizi bibi tuvoma mu masoko."
Undi muturage witwa Zirimwabagabo Alphonse yagize ati: "Icyo twasaba nuko batwegereza amazi, ibikorwaremezo byinshi byibereye hariya kuri kaminuza, ariko twebwe dusa n’abantu tukiri inyuma. Tubura uko tubigenza tukajya gushoka ibirohwa nubwo hari igihe tubanza guteka ayo mazi ariko mu byukuri aba ari mabi cyane, abayobozi natwe bakwiye kudutekerezaho bakatugezaho amazi meza tugaca ukubiri n’indwara aduteza."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro, Bwana Kayitsinga Faustin avuga ko muri aka karere gafite amazi make ngo by’umwihariko muri uyu murenge, gusa ngo bashonje bahishiwe.
Yagize ati: "Nibyo koko hano mu karere ka Burera dufite ikibazo gikomeye kijyanye n’amazi make, cyane mu murenge wa Butaro, amazi aboneka aza ku bitaro bya Butaro bakagenda bayasaranganya, cyokoze hari uruganda rw’amazi rugiye kuzubakwa bizadufasha gukemura iki kibazo bashonje bahishiwe."
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, ubukungu bw’aka karere bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Ni akarere gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda, mu minsi yashyize hari igihe abaturage birwanagaho bakajya kuvoma hakurya nubwo kuri ubu byahagaze bitewe na gahunda nziza yo kwegereza abaturage ibikorwaremezo leta yashyizeho.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















