Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Burera: Babangamiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero bwahindutse ikimoteri

Saturday 1 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, mu kagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Byimana, baravuga ko babangimiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero bwahinduwe ikimoteri cy’imyanda ivanywa mu isoko ryubatswe muri aka kagari.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri aka kagari ka Nyagahinga, abaturage bamubwiye ko umwanda n’umunuko uva muri ubwo bwiherero ubatera indwara zitandukanye kandi bamaze igihe basaba ubuyobozi ko bwabakiza icyo kibazo ariko bwanze kumva ubusabe bwabo.

Irandekura Alex aragira ati: "Iyi myanda ishyirwa hano mu bwiherero iratubangamiye cyane, baraza bagasukamo imyanda myinshi ivanwa mu isoko rya Nyagahinga kandi duhora tubigaragariza abayobozi ariko ntacyo babikoraho, batereye agati mu ryinyo."

Undi muturage witwa Hitimana Jean Marie Vianney nawe yagize ati: "Iki kimoteri njye kirambangamiye ku buryo busesuye rwose, nagerageje kubaza ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’umurenge ntibwagira icyo bukora; turabangamiwe cyane, amasazi araza akajya mu masahani ku buryo mu gihe cy’imvura haba hanuka cyane, nta muntu wagira icyo atamira."

Umuyobozi w’isoko rya Nyagahinga, Nteziyaremye Joseph avuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge bose bazi iki kibazo. Yongeraho ko bagiye bahasura kenshi bavuga bakomeje gushaka ahazubakwa ikimoteri ariko amaso yaheze mu kirere.

Agira ati: "Mu byukuru njye ubwanjye nakoze ibishoboka byose ngeza ikibazo ku buyobozi bw’umurenge ndetse n’akarere ka Burera, tubasaba kuzatwubakira ikimoteri kizajya kijyamo imyanda ivuye hano mu isoko, kandi nabo bagiye badusura kenshi, barabizi, natwe turabibona ko bibangamye cyane pe!."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bahisemo gufunga imiryango imwe y’ubu bwiherero kugira ngo bagabanye akavuyo k’urujya n’uruza rw’abantu babukoresha.

Ubu bwiherero bushyirwamo imyanda, bwubatswe hagati mu ngo z’abaturage, bufite Kandi ibyangobwa byose; burasakaye burimo inzugi ndetse bufite n’ikigega hafi gifata amazi.

Isoko rifite ubwiherero bwahinduwe ikimoteri

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru