Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Burera: Babangamiwe n’umwanda ugaragara mu isoko rya Kirambo

Thursday 4 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Abakorera mu isoko rya Kirambo riherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Rusarabuye bavuga ko babangamirwe n’umwanda ugaragara mu isoko kandi batanga amafaranga y’isuku, bikaba biteye inkeke ko bashobora kuhakura indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.

Ubwo mamaurwagasabo yaganiraga n’abagana isoko rya Kirambo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite nko gukorera ahantu hadafite isuku idahagije.

Bampoyiki Claudine yagize ati: "Njyewe mbona iri soko ryacu rifite ikibazo gikomeye kuko urabaza iby’isuku yiri soko ukabura uwo ubaza kandi tuba twatanze amafaranga y’isuku."

Mujawayezu Deborah nawe yagize ati: "Ubundi mbere mu isoko harimo rwiyemezamirimo, bigezaho batubwirako rwiyemezamirimo ko yananiwe yagiye, icyo dusaba ni uko bashaka undi rwiyemezamirimo kuko tuba twatanze amafaranga y’isuku natwe tugakorera ahasa neza."

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera Buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirane.

Uwanyirigira Marie Chantal ni umuyobozi wa karere ka Burera yagize ati :"Ntabwo icyo kibazo narinkizi ariko ndibuze kugikurikirane ndebe uko kimeze kuko nibwo nkimenye, kndi isuku tugomba kuyishyiramo imbaraga."

Isoko rya kirambo rirema kuwa gatatu no kuwa gatandatu buricyumweru, rigahuza abaturage batandukanye by’umwihariko abahanye imbibi n’umurenge wa rusarabuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru