Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Burera: Bamwe mu babyeyi baranenga bagenzi babo bakereza abana gutangira ishuri

Friday 30 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera baratunga agatoki bagenzi babo batohereza abana ku ishuri ku gihe, bibwira ko mu ntangiro z’igihembwe abanyeshuri baba bakirimo gukora isuku.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rugarama aho yasanze ku bigo bimwe na bimwe gutangira ishuri ubwitabire bukiri hasi.

Bavuga ko biterwa ahanini n’ababyeyi bibwira ko mu minsi ya mbere yo gutangira ishuri haba hagikorwa isuku nta masomo ahari.

Mukama Yvonne aragira ati: "Nibyo hano iwacu muri Burera hari ababyeyi bagifite imyumvire ya kera, ko mu minsi ya mbere y’itangira ry’amashuri haba hakorwa isuku; mu byukuri ntabwo ibi bikwiye, iyi yari imyumvire ya kera, igomba gucika."

Undi witwa Twuzerimana Jean de Dieu agira ati: " Usanga abana bari mu mirima abandi barimo kwiga, ibintu bidakwiye muri iki gihe kuko abandi niba baratangiye kuwa mbere urumva undi mwana yacitswe n’amasomo; turasaba ababyeyi bagenzi bacu kohereza abana ku ishuri."

Twagiramukiza Jean de Dieu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya GS Gafumba yavuze ko ku ruhande rw’abarimu akazi kabo baba bagakoze kuko ku munsi wa mbere batangira amasomo nk’uko aba yarateguwe, agasaba ababyeyi guhindura imyumvire ya kera.

Abana twasanze kuri iri shuri barimo kwiga bavuze ko bagenzi babo bashobora gukererwa kuza ku ishuri bitewe no kubura ibikoresho birimo amakayi, inkweto n’ibindi bibafasha mu myigire.

Umuyobozi Ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugarama, Kampire Phoibe yavuze ko hari icyo bakeka gituma hari abana bataratangira ishuri.

Yagize ati: "Turasaba ababyeyi kugira ngo tujyanemo, bagire uruhare mu gutuma abana babo kandi bacu biga neza, dusaba abakiri mu rugo kujya ku ishuri vuba, bakareka kubakoresha imirimo ibabuza kujya gutangirana n’abandi."

Iyo ugeze hirya no hino mu karere ka Burera usanga hari abana bari mu mirimo itandukanye barimo gufasha ababyeyi mu mirima kandi abandi bari ku ishuri mu gihe abandi baba barimo gucuruza ibisheke mu dusantere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru