Yanditswe na Ndayambaje Claude
Hari abaturage bo mu karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo basaba umuriro w’amashanyarazi bakava ku myotsi y’agatadowa.
Ni abatuye mu kagari ka Kayenzi umudugudu wa Nyarubuye bavuga ko bamaze imyaka ibiri babeshywe amashanyarazi kugeza ubu.
Umwe muri bo witwa Yohana Maguru yagize ati: "Turasaba ko baduha amashanyarazi tukareka kujya ducana udutodowa, iyo bwije biratubangamira kuba twagenda, ubwo udafite agatoroshi ntiyabasha kugenda bwije kandi bamaze imyaka igera muri 2 batubeshya ariko twarahebye."
Undi muturage witwa Uwimana Venerand yagize ati: "Mu cyerekezo turi kwerekezamo twari dukwiye kuba dufite umuriro w’amashanyarazi, tukajya turyama ahabona nta mpungenge zo kwikanga umwijima kandi iyo bwije twibera mu icuraburindi; umubyeyi wacu Paul Kagame turi kumusaba amashanyarazi."
Aba baturage bakomeza bavuga ko kutagira amashanyarazi bigira ingaruka cyane ku bana babo kuko batabona uko basubiramo amasomo.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga kuri iki kibazo maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Amani Wilson Mwambutsa avuga ko ntacyo yadutangariza kubera ko ari muri konji.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile nawe yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo , mu nshuro zose twamuhamagaye kuri telefone ngendanwa ye kugeza nubwo twamuhaye ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.
Haribazwa impamvu bamwe mu bayobozi bakomeje kwihunza inshingano zo kuganira n’itangazamaku, aho bamenya ko bahamagawe na telefone y’umunyamakuru bagahitamo kuyifunga.