Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 June » Abigisha gutwara ibinyabiziga basuye Urwibutso rwa Bisesero, boroza inka abarokotse Jenoside – read more
  • 13 June » Amajyaruguru:Abahinzi n’aborozi barashimira Sonarwa itabatererana mu bihombo bahura nabyo – read more
  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more

Burera: Barasaba guhabwa amashanyarazi bakava ku gatadowa

Tuesday 13 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Claude

Hari abaturage bo mu karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo basaba umuriro w’amashanyarazi bakava ku myotsi y’agatadowa.

Ni abatuye mu kagari ka Kayenzi umudugudu wa Nyarubuye bavuga ko bamaze imyaka ibiri babeshywe amashanyarazi kugeza ubu.

Umwe muri bo witwa Yohana Maguru yagize ati: "Turasaba ko baduha amashanyarazi tukareka kujya ducana udutodowa, iyo bwije biratubangamira kuba twagenda, ubwo udafite agatoroshi ntiyabasha kugenda bwije kandi bamaze imyaka igera muri 2 batubeshya ariko twarahebye."

Undi muturage witwa Uwimana Venerand yagize ati: "Mu cyerekezo turi kwerekezamo twari dukwiye kuba dufite umuriro w’amashanyarazi, tukajya turyama ahabona nta mpungenge zo kwikanga umwijima kandi iyo bwije twibera mu icuraburindi; umubyeyi wacu Paul Kagame turi kumusaba amashanyarazi."

Aba baturage bakomeza bavuga ko kutagira amashanyarazi bigira ingaruka cyane ku bana babo kuko batabona uko basubiramo amasomo.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga kuri iki kibazo maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Amani Wilson Mwambutsa avuga ko ntacyo yadutangariza kubera ko ari muri konji.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile nawe yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo , mu nshuro zose twamuhamagaye kuri telefone ngendanwa ye kugeza nubwo twamuhaye ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Haribazwa impamvu bamwe mu bayobozi bakomeje kwihunza inshingano zo kuganira n’itangazamaku, aho bamenya ko bahamagawe na telefone y’umunyamakuru bagahitamo kuyifunga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru