Abarema n’Abacururiza mu isoko rya Rugarama riherereye mu mu karere ka Burera bavuga ko ryubatswe nabi, mu buryo bita busondetse none rikaba ryaratangiye gusenyuka.
Aba baturage bavuga ko iri soko rya Rugarama rimaze imyaka ibiri rivuguruwe ariko babona baryubakishije umusenyi gusa aho kuryubakisha Sima, ibyo bafata nko guhangika leta.
Mu kiganiro bagiranye na Mamaurwgasabo TV bongeye gusaba ubuyobozi ko bwasaba rwiyemezamirimo waryubatse kugaruka kurisana.
Umwe muri bo yagize ati: "Iri soko barikoze nabi, baryubakishije imicanga gusa nta sima irimo, urabona ko hasi ryamenaguritse, no hejuru rirava, ibicuruzwa byacu bikangirika turasaba ko bazaba rwiyemezamirimo akazagaruka kurisanatukajya dukorera ahantu heza."
Undi muturage yagize ati: "Ibaze isoko basanye inshuro ebyiri kandi niryo ryubatswe nyuma ya ririya mureba hariya; turabona baradusondetse, rwiyemezamirimo ryubakishije imicanga gusa. Ubuyobozi ntabwo bubyitaho, buheruka butanga amasoko gusa ntibukurikirane uburyo byakozwe, ibi biratubabaza cyane kubona leta bayihangika bene ka kageni."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Bwana Egide Ndayisaba avuga ko riri mu masoko akarere ka Burera gateganya kuzasana.
Ati: "Isoko rya Rugarama rimaze igihe rivuguruwe, ryagiye risaza kubera imvura, ikindi rikoreramo abantu benshi cyane ariko akarere gafite gahunda yo kuzasana amwe mu amasoko ashaje. Hano muri Burera n’iri rya Rugarama ririmo, ubwo ubushobozi nibuboneka rizasanwa"
Iri soko rya Rugarama ryahoze rirema kuwa gatatu no kuwa gatandatu, hanyuma iryo kuwa gatandatu baza kuryimurira mu isoko ryo ku mupaka "Cross board market" riherereye i Cyanika.
Ibi byaje gutuma iri soko rigumana iminsi ibiri yaryo barishyira kuwa mbere no kuwa gatatu, riremwa n’abaturage b’ingeri zitandukanye, byumwihariko abaturutse Musanze na Burera.
Ubuyobozi ntibwashatse kutubwira agaciro k’amafaranga yubatse iri soko rya Rugarama.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje