Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abakoresha umuhanda uturuka mu Gahunga werekeza mu kigo cy’Ubutore i Nkumba barifuza ko hashyirwamo kaburimbo ngo kubera ko ukoreshwa cyane n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere mu murenge wa Kinoni aho bavuga ko ugenda usanwa mu buryo butarambye ukongera kugenda ucukuka ndetse ngo mu bihe by’izuba ivumbi riba ari ryinshi cyane.
Nzabonimpa Felicien twamusanze muri santere ya Kabaguma yagize ati:"Uyu muhanda urakoreshwa cyane kuko intore zose niho zitorerezwa, ubu mu bihe by’izuba ivumbi ni ryinshi cyane, icyo dusaba ababishinzwe nuko leta ifite amikoro badushyiriramo kaburimbo ukaba nyabagendwa, kandi hano hanyura abayobozi benshi cyane baje hariya mu kigo cy’Ubutore."
Undi muturage witwa Manikiza Cyprien wo mu kagari ka Nkumba yagize ati:"Iyo uvuye hano mu Kinoni ugiye za Musanze ugerayo wahindanye mbese wuzuye ivumbi, turasaba ko bazashyiramo kaburimbo abayobozi bakajya berekeza mu kigo cy’Ubutore bameze neza , intore zose zitorezwa hano iwacu Burera ariko ibikorwaremezo buracyari bike cyane imihanda niyo dukeneye."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline avuga ko bagishakisha amikoro kugira ngo uyu muhanda werejeza ku kigo cy’ubutore uzashyirwemo kaburimbo.
Yagize ati:"Iyo urebye hano iwacu mu karere ka Burera ubona ikijyanye n’ibikorwa remezo bijyanye n’imihanda turacyari inyuma, igihe ingengo y’imari yabonetse uriya muhanda uzakorwa, kiriya kigo kiri ku rwego rw’Igihugu bizaba vuba ababishinzwe twarabibabwiye gusa haracyashamishwa ingengo y’imari kuko bamaze no gupima."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu karere ka Burera hari n’imihanda yatangiye gukorwa harimo uzaturuka Base-Butaro- kidaho uzaba ureshya n’ibirometero 64.
Usibye umuhanda wa kaburimbo umwe rukumbi uturuka mu mujyi wa Musanze werekeza cyanika ku mupaka ntayindi kaburimbo igaragara muri aka karere.
Ikigo cy’ubutore cya Nkumba cyafunguye imiryango mu mwaka wa 1997, mu Murenge wa Kinoni, kuri ubu iki kigo kiri ku rwego rw’Igihugu kubera ko ariho
minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ariho ikorera ibikorwa byayo bitandukanye birimo amahugurwa ahabwa intore zitandukanye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















