Ubukangurambaga bwiswe "Tubatuze Heza" bwatangiriye mu karere ka Burera mu mirenge ya Kinoni, Gahunga, Rugarama, Cyanika na Kagogo byitezwe ko buzasiga imiryango igera kuri 441 ibonye amacumbi ndetse n’indi 2007 ituye mu nzu zitameze neza zisanwe.
Akarere ka Burera bitewe nuko henshi usanga hagizwe n’amakoro kubona igitaka cyo kubakisha bigora, bituma abaturage biturira mu nzu zikikijwe n’ibyatsi. Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024 nibwo mu karere ka Burera hakozwe umuganda udasanzwe wari ugamije kwegereza abaturage itaka ryo kubakisha ndetse babumbamo n’amatafari aho byakozwe n’abaturage, ingabo ndetse na Polisi.
Umwe mu baturage bubakiwe witwa Ndayambaje Léonard afite imyaka 62, yavuze kubaka inzu ye byari byaramunaniye kubera ko yayubakishaga amabuye n’itaka ryoroshye igahita igwa bityo bikamuviramo kuyimukamo agakodesherezwa n’Akarere kuko nta bushobozi yari afite.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze iyi gahunda batangije bazibanda cyane gukorana n’abafatanyabikorwa b’Akarere n’abaturage, mu rwego rwo guca burundu ikibazo cy’inzu zitameze neza muri aka karere.
Yagize ati "Ubu bukangurambaga bugamije gukemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, aho twongeye tugasubira inyuma tureba muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga, ntabwo rero yaba ku isonga adatuye abantu heza. Ubu dufite ingo 441 z’abaturage bacu badafite ahantu ho kuba ndetse n’ingo 2007 zifite inzu zitameze neza, niyo mpamvu twakoze ubu bukangurambaga."

Hitabazwa ikindi gitaka muri Burera kugira ngo bakoresha amatafari ya rukarakara
Mu byo umuyobozi w’Akarere ka Burera akomeje gushyira imbere ngo nuko umuturage agomba gutura ahantu heza, mbere na mbere afashwa kubona aho kuba (icumbi), cyane ko usanga benshi bafite inzu mu bibanza byabo ariko zitubatse neza.
Umuyobozi w’Akarere kandi yaboneyeho kwibutsa abaturage bitabiriye uyu umuganda kwitabira gahunda zigamije guteza imbere imibereho yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange harimo isuku n’isukura, kwizigamira muri Ejo Heza no gutangira Mituweli ku gihe.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje