Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 December » Buri munsi abantu 9 bandura SIDA 7 bagahitanwa nayo – read more
  • 30 November » Musanze: Perezida wa Sena yasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kubura umutwe – read more
  • 28 November » Ihohoterwa rishingiye ku gutsina rigomba gucika kuri buri wese – read more
  • 28 November » Nyabihu: Baratabariza umwana ugiye kumara imyaka 10 atonyokera mu rugo – read more
  • 27 November » Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli – read more

Burera: Ingoboka ihabwa abangavu babyariye iwabo iri kwatsa undi muriro

Monday 11 November 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera baravuga ko amafaranga yitwa ’ingoboka’ ahabwa abangavu babyariye iwabo batayakoresha uko bikwiye, aho ngo bamara kuyafata bakayijyanira mu kabare aho kuyaguriramo abana icyo kurya cyo kurwanya imirire mibi.

Aba babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere, aho bavuga ko hari abamara gufata aya mafaranga bahabwa buri gihembwe barangiza bakajya kuyisengereramo inzoga.

Uwamariya Berancillah yagize ati: "Aba bakobwa bumvise iyi nkunga bahabwa bahindura imyitwarire, ntibacyumvira ababyeyi; aramara gufata amafaranga agahitira mu kabari kunywa amayoga (Inzoga), abasore agatondeka. Ejo akakuzanira indi nda mu nzu."

Uyu mubyeyi asanga abatanga aya mafaranga bari bakwiye kujya babanza kwigisha aba bakobwa.

Undi mubyeyi yagize ati: "Ubu ntabwo tukibavugaho, icyabo nukubyaragura [...] abana benshi kubera ko umukobwa aba yibwira ko nabayara leta izamuha amafaranga. Bajye bayabima bace akenge, uzagera hariya mu Rugarama uzihera ijisho uburyo mu kabari baba batondetse abagabo, ni ikibazo kiduhangikishije nk’ababyeyi."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Mwanangu Theophile yavuze ko iriya ngoboka yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo kugira ngo abangavu bajye babona icyo kugaburira abana.

Ati: "Ubundi ariya mafaranga ni ubufasha butangwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yayageneye abaturage b’amikoro make bajya kwipimisha bagasanga batwite kugira ngo bafashwe kuzabyara abana batagwingiye; icyo tubasaba iriya nkunga ni ukuyikoresha neza. Iyo bafashe ayo mafaranga bakayajyana mu kabari baba bahemukiye umukuru w’Igihugu, iyi myitwarire bakwiye kuyicikaho, bakajya bayikoresha icyo yagenewe."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Ntabwo ari bose gusa sinahakana ko hari abadafite iyo myitwarire, kwigisha ni uguhozaho, tuzakomeza tubigishe, tubashishikarize gukoresha iriya nkunga icyo yagenewe, bayakoreshe mu kugura isabune, ibyo kurya n’ibindi bikoresho nkenerwa bifasha kugira ubuzima bwiza."

Buri gihembwe ababyeyi bari muri iyi gahunda bahabwa amafaranga ibihumbi 30,000 akubiyemo amezi atatu; buri kwezi aba ari ibihumbi 10,000. Iyi nkunga ibafasha kurera abana kugeza bagize imyaka 2, kuri ubu mu karere ka Burera harabarurwa abagera ku bihumbi 5.175 bahabwa iyi nkunganire.

Mu bindi aba babyeyi batunze agatoki babona nk’ikibazo ngo nuko hari abakomeza kubyara kugira ngo bajye bibonera aya mafaranga y’ingoboka, aho basaba abayatanga gushaka izindi ngamba zikomeye kubabikora bagamije kwibonera amafaranga.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru