Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Burera: Ubusinzi imwe mu ntandara y’ibibazo byo mu miryango

Wednesday 17 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Mu mirenge imwe ni mwe yo mu karere ka Burera hari bamwe mu baturage bavuga ko ubusinzi k’imwe mu bitiza umurindi isenyuka ry’ingo.

Bishimangirwa n’abagore bavuga ko ubusinzi bumaze gufata indi ntera akaba ariyo mpamvu hamwe muri iyo miryango hagaragara urusobe rw’ibibazo binyuranye.

Bamwe mu baturage baganiye na Mamaurwagasabo cyane abagore, bavuga ko ubusinzi bubagiraho ingaruka; ubukene n’ubuharike kuko usanga aribo bikoreye ibibazo by’urugo bigatuma iterambere ry’urugo rigenda nabi.

Masengesho Flomine wo mu murenge wa Cyanika yagize ati :" Njyewe nashakanye n’umugabo wanjye dukundanye nyuma atangira kujya mu businzi dore ko ubuzinzi n’uburaya bidasiganana, yahise amparika undi mugore ubu byangizeho ingaruka n’abana banjye kuko ndimenya kuri burikimwe. We ikimureba ni ukumenya ahari izoga iryoshye."

Umuhoza Epiphanie wo mu murenge wa Kagogo yagize ati:" mu by’ukuri ikibazo cy’ubusinzi nkatwe duturiye umupaka,umugabo aritembeza akajya mu gihugu cy’abaturanyi akaza yasinze kanyanga. Kandi uwanyoye kanyanga ntabindi bitekerezo agira ibyo bigatuma umuryango utagira aho uva n’aho ugera mu iterambere."

Kampire Domina wo mu murenge wa Cyanika nawe yagize ati": ikibazo cy’ubusinzi kiratugoye cyane kuko umugabo iyo agiye mu gitondo akagaruka ijoro yasinze ntiwamubaza mituelle, amafaranga y’ishuri ry’umwana n’ibindi."

Kuruhande rw’abagabo n’abo bavuga ko n’ubwo ari abasinzi ariko abagore n’abo atari shyashya kuko inzoga ziba imbarutso y’amakimbirane ariko yarasanzwe ahari.

Nteziyaremye Joseph yagize ati:" hari igihe umuntu anywa ntabashe kwigerera, yagera mu rugo agahohotera umuryango ariko bigaterwa nukonguko nubundi. Tuba dufitanye amakimbirane, cyane nk’ikintu cyo gucana inyuma. Cyane ko n’abagore baba batiyoroheje urumva ko biteza impagarara mu rugo, usanga ahanini abana babigenderamo."

Ubuyobozi bw’umurenge bwo bushimangira ko urugo rugaragaramo ubusinzi nta terambere rwageraho, ariko hari ingambo zafashwe zo kuburwanya kuko hari amabwiriza y’inama njyanama yasizweho agenga amasaha yo gufunga utubare mu rwego rwoguhashya ubusinzi.

Mwambutsa Amani Willison ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo yagize ati:"Ubusinzi bwo burahari ariko ntiwabufata nk’ikintu kidasazwe, nanone Ingo zigaragayemo amakimbirane ziraganirizwa ariko iyo amakimbirane akomoka k’ubusinzi ugaragayeho ubwo businzi arigishwa by’umwihariko."

Dr Ndacyayisenga Dynamo ushinzwe kuvura no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge Muri RBC avuga ko Inzoga isiba ubwonko ikangiriza uturemangingo tuyobora ubwenge ariyo mpamvu iyo ageze ku myaka 21 aba yarama kugira matirasiyo ikwiriye Ariko mbere yaho ubwonko buba bugikura.

Yagize ati:" Gutinda kunywa inzoga biha amahirwe menshi umuntu kutangirika mu bwonko ndetse no mu bwenge kurusha azikoresheje mbere.Inama dutanga n’uko kubuza, fusha umuntu kudakoresha inzoga munsi yiyo myaka y’ubukure bimuha amahirwe yo gukomeza kugira ubwenge ntagwingire haba mu bunini bw’ubwonko, uturemangingo tugize ubwonko ndetse ni mikurire n’imiterere yabwo muri rusange."

Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2015, bugaragaza ako 1.6% ku banyarwanda ibihumbi 200 bari hagati y’imyaka 14-64, bahuye n’ingaruka zo kunywa inzoga, naho 7.6% by’abantu bari munsi y’imyaka 35, babaswe n’inzoga cyangwa bakaba barahuye n’ikibazo batawe n’inzoga.

Mu 2018, raporo ya Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), yaburiye u Rwanda ko rukwiye kurwanya ubwiyongere bwo kunywa inzoga, kuko ruri ku mwanya wa kabiri mu karere mu kunywa inzoga nyinshi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru