Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe n’ibagiro ribagira inyama hasi, mu mwanda ukabije ndetse ngo bishobora no kuzabateza indwara zitandukanye.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Butaro aho yasanze muri iri bagiro riri muri santere ya Rusumo rifite umwanda ukabije ndetse haba hari umunuko ukabije.
Umwe muri bo witwa H. Patrick ati: "Urabona ibi bizi biretse hano, amasazi, umunuko ukabije biteye inkeke kandi murabona ko uburwayi butahabura bitewe nuko abaturage baza kugura inyama bakajya kuzirya, mbese badufashije ababishinzwe bajya baza kugenzura isuku byibuze tukareba ko isuku yakorwa bagakorera ahantu hasobanutse."
Hari abaturage bavuga ko ubundi inka yabaganywe isuku uruhu tuba rusa n’umweru aho kuba umutuku nk’amaraso
Undi muturage witwa Twizere Pacific yagize ati: "Ikinuko kiri hano giteye ikibazo, reba uburyo barimo kubagira hasi nubwo ari ku isima ariko ntasuku ihari, nawe urimo kubibona. Turasaba ko byakwitabwaho uyu mwanda uri muri iri bagiro ugakumirwa ubuzima bw’abaturage butarajya mu kaga."
Abakozi bo muri iri bagiro bagikubita amaso umunyamakuru bahise batangira gukora isuku, bavuga ko ukora isuku atarahagera.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro bwana Kayitsinga Faustin avuga ko batakwihanganira umwanda ngo bagiye gukora igenzura ndetse iri bagiro bari hafi kuryimurira ahandi kubera ko reshaje.
Yagize ati: "Icyo twavuga ni ibagiro rishaje rizimurwa mu bihe biri imbere, hariya niho bari kuba bifashisha. Ku kijyanye n’ikibazo cy’umwanda nta muntu wacyihanganira, tugiye kubikurikirana ndeste nibiba na ngombwa tuzabahana kugira ngo himakazwe isuku inogeye abaturage."
Mu bindi biteye aba baturage impungenge nuko iri bagiro riri hagati mu rujya n’uruza rw’abantu, aho usanga hari umunuko ukabije cyane ngo bashobora gukuramo uburwayi.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje