Hari umuturage witwa Nyirabukobwa Kezia utuye mu mudugudu wa Kanyamugezi , Akagari ka Karangara, Umurenge wa Rugarama w’Akarere ka Burera utabaza nyuma yaho ubutaka bwe butwawe n’Uwitwa INDOHA Kimenyi wigisha mu ishuri rya ULK.
Uyu muturage yabwiye mamaurwagasabo tv ko yakomeje gusiragira mu nzego z’ubuyobozi butandukanye ndetse ngo no ku biro bya Perezida wa Rebulika y’u Rwanda yagezeyo baramwakira kugeza Ubu ntagisubizo arabona.
Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo tv yavuze ko yagerageje gukurikirana iki kibazo kijyanye n’ubutaka bwe yambuwe muri 2009 ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama buramufunga kugira ngo aceceke.
Ati”Nahuye nakarengane banjyana isambu yanjye nahingaga kuva kera bayiharereza umwalimu wigisha muri ULK, kubera abayobozi mu nzego zibanze babahaga ruswa bagahereza umuntu ubutaka butari ubwe nanjye niko byangekeye.”
Kezia yakomeje agira ati”Nagerageje kwiruka mu nzego zitandukanya, hanyuma ubuyobozi bw’umurenge burampamagara ngo nze ku murenge barangije banshyira mu modoka bajya mumfunga namazemo iminsi 8, hari n’Igihe nagiye gushaka umunyamakuru wo kuri RC Musanze witwa Uwimana Emmanuel Gitifu w’umurenge amaze kumenya ko uwo munyamakuru aribuze nk’ejo ampereza İnka kugira ngo nceceke isambu yanjye bayitware.”
Ku ruhande rw’abaturanyi be nabo bemeza ko Kezia yarenganyijwe agatwarwa isambu ye ku gitugu, akaba ariho bahera bamusabira ko yarenganurwa.
Uyu muturage arasaba kurenganurwa ngo kuko yagiye kuri Perezidanse bahamagara Meya wariho icyo gihe ngo akemure iki cyibazo ariko ngo ntabwo yigeze agikemura ndetse yiyambaje n’Urwego rw’umuvunyi ubuyobozi bw’Akarere bwanga gufasha uyu mukecuru.
Twifuje kumenya icyo uyu Janvier INDOHA Kimenyi bivugwa ko ariwe watwaye isambu y’uyu muturage atubwira ko ntabyo azi.
Ati”Ntabyo nzi ibyo murimo kumbaza .”
Twifuje kandi kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bugiye gukora kugira ngo bakemure iki kibazo maze dugamagaye Meya Mukamana Soline kuri telefone ntiyabasha kwitaba yewe kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyigeze abusubiza.





















