Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 June » Abigisha gutwara ibinyabiziga basuye Urwibutso rwa Bisesero, boroza inka abarokotse Jenoside – read more
  • 13 June » Amajyaruguru:Abahinzi n’aborozi barashimira Sonarwa itabatererana mu bihombo bahura nabyo – read more
  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more

Burera: Umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka urara hanze ubuyobozi bubizi

Monday 10 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera hari umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka ugizwe n’umugabo n’umugore ndetse n’abana batanu barara mu nzu igiye kabagwaho.

Ni umuryango wa Ruzirabwoba Stephanie na Bugeneye Olive batuye mu kagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gahama.

Batangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bifuza kubakirwa inzu yo kubamo, bakavuga ko barambiwe kurara hanze.

Bugeneye yagize ati: "Imbeho irara twica, ndetse iyo haje umuyaga mwinshi ntidusinzira, namwe murabibona duhora dufite n’impungenge ko yatugwaho, kandi abayobozi bahora badusura kenshi batwizeza ko bazatwubakira ariko twarahebye."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abayobozi bagira uko babitaho vuba kuko muri iki gihe cy’imvura umuyaga ubica.

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu mu ryango nabo babwiye mamaurwagasabo ko bahora batewe impungenge n’imibereho y’aba bantu ndetse bakifuza ko n’abana bajyanwa ku ishuri kuko batiga kubera kubura ubushobozi.

Nzitabimana Jean Nepo yagize ati: "Uyu muryango , uteye impuhwe, ntibarya, barara hanze ndetse n’abana babo ntibiga, bakwiye gutekerezwaho bagafashwa kuko natwe ntabwo tugoheka iyo tubona uyu muryango umeze gutya, mbese turawusabira."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile yavuze ko uyu muryango bawuzi kandi uri ku rutonde rw’abantu batishoboye bazubakirwa.

Yagize ati: "Uyu muryango wo muri Nyagahinga turawuzi, tuwufite ku rutonde rw’abantu batishoboye tuzubakira, nibagerwaho nabo bazafashwa kuko hari n’abandi turimo kubakira."

Usibye kuba uyu muryango urara hanze wugarijwe n’ikibazo cy’amavunja ndetse abana bakaba barabuze n’ubushobozi bwo kujya mu ishuri.

Umubyeyi w’aba bana yavuze ko habonetse umugiraneza ubaha ibikoresho nk’amakayi, inkweto ndetse n’imyenda ntacyabuza aba bana kwiga.

Ikindi kandi uyu mubyeyi avuga ko batunzwe no gusabiriza kugira ngo abone icyo agaburira abana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru