Umugiraneza Alice
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Rugarama riherereye mu Karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama akagali ka Gafumba, bavugako babangamiwe n’amafaranga 200frw batanga buri munsi babwirwa ko ari aya Kandagirukarabe kandi uburyo atangwamo babona budasobanutse.
Umuyobozi w’isoko ushyirwa mu majwi abyegeka ku bakozi biyitirira Ngali isanzwe isoresha ubucuruzi mu nzego z’ibanze.
Bamwe mu bacuruzi 400 bakorera muri iryo soko, baganiriye na mamaurwagasabo.rw bavuze ko Peresida w’isoko abyihishe inyuma kuko nta n’inyemezabwishyu bahabwa ku wayatanze. Ikibatangaza ngo ni uko niyo babajije umuyobozi w’isoko abuka inabi akabatuka.
Sebahire Jean ucururiza muri iri soko yagize ati "Buri munsi w’isoko batwaka amafaranga 200 batubwira ngo ni aya Kandagirukarabe, ubwo rero twibaza iherezo ryabyo bikatuyobera."
Yakomeje atubwira ko Perezida w’isoko abizi neza kuko iyo umubajije ku bijyanye n’itangwa ryayo mafaranga abatuka, mu mvugo igira iti "Si wowe wanshizeho."
Rugamba nawe ukorera muri iri soko rya Rugarama, avuga ko amafaranga ya Kandagirukarabe abageze ahantu.
Ati "Umuyobozi w’isoko ni we uza kutwaka ayo mafaranga buri munsi w’isoko, ubwo rero ntituzi aho ayo mafaranga ajya, amafaranga atagira gitansi ntabaho."
Akomeza avuga ko harebwa mu maguru mashya kuko ayo mafaranga bita aya Kandagirukarabe ababereye umutwaro.
Umuyobozi w’isoko abyegeka kuri Ngali
Ubuyobozi bw’isoko bwo ntibuvuga rumwe n’ibyo aba bacuruzi bavuga, buvuga ko ayo mafaranga yakwa biciye mu mucyo.
Umuyobozi w’isoko rya Rugarama, Ndayambaje Jean Claude, avuga ko abacuruzi ibyo bavuga atari ukuri.
Yagize ati "Hari amafaranga 200fr yakwa n’abakozi biyitirira Ngali; nubwo yakwa ntihatangwe inyemeza bwishyu ariko twabajije umukozi uhagarariye Ngali atubwira ko ari abakozi babo bayaka."
Yakomeje avuga ko barimo gukurikirana impamvu izo nyemezabwishyu zitaboneka.
Ubuyobozi bw’inzego zibanze bwo buvuga ko ayo mafaranga yakwa abaturage butayazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gafumba, Mukamusoni Sofia, iryo soko ribarizwo yagize ati "Ayo mafaranga abacuruzi bavuga ntabwo nyazi, kuko amafaranga yakwa ni ay’isabune, yakwa buri mucuruzi kandi nayo yakwa inshuro imwe mu kwezi."
Isoko rya Rugarama rirema iminsi ibiri mu cyumeru ku wa 3 no ku wa 6, rikorerwamo ubucuruzi butandukamye; imyenda y’abama n’abakuze, ibiribwa by’ingeri zose, inkweto, ubuconsho n’ibindi byinshi rikaba ricururizwamo n’abacuruzi basaga 400.
Ubukarabiro bushya bw’iri soko rya Rugarama

















