Wednesday . 9 September 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

Butembo: Wazalendo basubiranyemo, abagera mu icumi bahasiga ubuzima

Thursday 6 March 2025
    Yasomwe na

Amakuru aturuka mu mugi wa Butembo wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko abantu hafi icumi bapfuye mu mishyamirano yadutse hagati y’imitwe ibiri y’abarwanyi ba Wazalendo.

Uko gushyamirana, RFI yatangaje ko kwabaye tariki ya 3 Werurwe 2025, kukaba kwamaze amasaha atari make mu duce twa Kimemi muri uwo mugi.

Umuvugizi w’igisirikare cya DRC muri ako gace yabwiye iki kinyamakuru ko bitumvikana ukuntu abantu umukuru w’igihugu yise intwari zitanga ngo congo itsinde urugamba ari bo barangwa n’iyo migirire.

Yabitangaje ubwo yari amaze kumenya ko batandatu muri bo bahasize ubuzima.

Yagize ati: "Biteye isoni. Nimba koko bakunda igihugu, bategerejweho kudufata mu mugongo."

Amashyirahamwe adaharanira imyanya ya poritike yo avuga ko hapfuye abagera ku icumi ku mpande zompi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru