Umubyeyi witwa Kayitesi Hanriette, ufite imyaka 38, avuga ko yirukanywe n’ubuyobozi mu Murenge wa Kanama yari atuyemo, ashinjwa gusebya Umurenge wa Kanama.
Uyu mubyeyi yatubwiye ko ubusanzwe yakundaga kubaza ibibazo bigendanye n’imibereho ye itameze neza, ndetse agaragaza ko atanishoboye akeneye ubufasha ariko atazi impamvu atafashwa nk’abandi b’imfubyi za buri buri batishoboye.
Kayitesi avuga ko yafatiye indangamuntu mu Mudugu wa Bikuka, mu Kagari ka Mahoko, ho mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, gusa yaje kujya gutura mu Mudugudu wa Nyamirambo muri uwo Murenge n’ubundi wa Kanama, ari naho avuga yaje kwirukanirwa n’Ubuyobozi bwuyu Murenge.
Mu magambo ye ngo yirukanywe ashinjwa kubaza ibibazo bigendanye n’imibereho ye, bityo yirukanwa ashinjwa kuwusebya.
Yagize ati: "Umurenge wabo ngo ndawusebya, kubera ko nkunda kuvuga mu nama yuko ntagira ahantu mba, ko ntacyo bamfasha kandi mfite ikibazo".
Yakomeje agira ati: "Ubu mfite abana babiri (2) tubungana, nta hantu mfite nabarambika. Iyo mfite ubushobozi bwo kwishyura inzu ndayishyura, ariko hari n’igihe mbubura nkamara nk’ibyumweru bibiri ku gasozi abana batiga; ubwo nari navuze ngo reka mbiceceke wenda batazanangirira nabi ariko ndavuga n’ubundi ntacyo ceceke kuko ubuzima ndimo ntabwo ari bwiza".
Kayitesi asaba inzego z’ibishinzwe kumufasha nawe akagira aho abarizwa nk’Umunyarwandakazi, hanyuma na gahunda za Leta y’u Rwanda zo gufasha abatishoboye nawe zikamugeraho, dore ko nawe avuga ko atishoboye kandi afite n’abana arera.
Yakomeje agira ati: "Leta yacu yadutekerejeho, noneho abantu b’abanyabibazo, babanyantege nkeya leta hari uburyo ibafasha. Njyewe rero ntibingeraho, kuko nta hantu ngira mbarizwa, ubwo rero nkabura amerekezo, no ku Muvunyi hari numero bari bampaye zo guhamagaraho, nazo iyo nzihamamagayeho sanga zidacamo.
Ibi bibazo, bigendanye, n’imibereho y’uyu mubyeyi kandi bishimangirwa na Ntabanganyimana Marie Goreth, akaba nawe atuye muri uyu Mugugudu wa Bikuka.
Yagize ati: "Nibyo, niko bimeze, yarerewe hariya kuri Orphelinat (ikigo kirererwamo imfubyi) nyuma yaho bafata ibyemezo byo kubohereza aho bavuka. Bamaze gukura barabacutsa, yamaze kumenya ko avuka muri Kanama, ageze muri Kanama abayobozi bamurwanaho, bamuha inzu yo kubamo, inzu yo ku murenge".
Gusa uyu avuga ko iyi nzu yaje kuyikurwamo kandi nawe akavuga ko atishoboye".
Umuyobozi w’Umudugu wa Bikuka, twamenye ku izina rimwe ari ryo Nyirangufuri, yatubwiye ko bigendanye n’imiterere y’iki kibazo, ashingiye ku buryo agisobanura abona ko bigoye kugira ngo bagire icyo bamufasha, ngo dore ko icyiciro cye cy’Ubudehe kitabarizwa muri uyu mudugudu, kandi ahakana ko atigeze yirukanwa.
Yagize ati: "Kayitesi ntabwo yabaga inaha, yabaga muri Muhanga, yangenzeho ejo bundi, ari kumbwira ngo yari yashatse umugabo ufite undi mugore, umugabo arapfa, bigeze aho bamukura muri iyo nzu ni i Muhanga yabagamo, none njye namufasha iki nka Mugudugu, yabaga i Muhanga akaba ibyo byose ariho byabereye? Kandi ko hose haba ubuyobozi".
Yakomeje agira ati" Niho aje, ntari ku budehe bwacu, yabaga i Muhanga".
Uyu kandi avuga ko ibyo kuvuga ko yirukanywe muri Kanama ari ukubeshya.
Ati: "Ibyo ni ukukubeshya".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kanama, yatubwiye ko kino kibazo, atakizi ndeste yirinda kugira icyo akitubwiraho, yasabye umunyamakuru gutegereza igihe ikiruhuko cya Gitifu kizarangirira akava muri konji.
Yagize ati: "Urihangana, urumva njye ntabwo nkizi, kubera ko nasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa ntawe, ari mu kiruhuko cy’umwaka, ubwo wenda mwazabaza, muri icyo gihe yahindukiye".
Yanditswe na Eulade Mahirwe



















