Abaturage bo mu mirenge ya Bweyeye na Butare yo mu karere ka Rusizi bavuga ko gutora FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame ari ugushimangira ko batakiri ab’inyuma y’ishyamba nkuko ubutegetsi bwabanje bwabafataga.
Aba baturage bisanze inyuma y’ishyamba, cyera bari basanzwe bazwiho ko babangamiraga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu ishyamba rya Nyungwe, bavuga ko kuri ubu FPR Inkotanyi na Kagame babakuye mu bwigunge.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 ubwo bari bazindutse n’iyonka baje kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa President wa Repubulika y’ u Rwanda n’abadepite b’uyu muryango.
Mu kuvuga ibigwi by’Umukandida Paul Kagame, SHYIRAMBERE Martin umwe mubashinzwe Kwamamaza FPR muri uyu murenge wa Butare yavuze ko muri uyu murenge ubu huzuye inzu y’ababyeyi ku kigo nderbuzima cya Nyabitimbo kandi bahawe n’umuganga uhoraho ubafasha.
Yagize ati: "Dogiteri twari tumuzi hehe, Kigali muri CHUK ndetse no mubindi bitaro ariko ubu tuvugana santeri ya Nyabitimbo hari dogiteri. Nari nziko amazi dukwiye kunywa ari Ruhwa none muri mwoya hari amazi y’urubogobogo”.
Uyu kandi anashima kuba barubakiwe isoko ndetse banahawe umurongo w’imodoka ishobora kubahuza n’ibindi bice bya Rusizi.
Yakomeje agira ati: "Kera twagendaga mu modoka ari uko tugeze mu mujyi Kamembe na Bugarama none kubera umutekano n’imiyoborere myiza dore hariya haparitse imodoka itwara abagenzi n’izindi zitwara imizigo, isoko ryiza naryo ngiririya!”
Abatuye muri Butare kandi banashima cyane inkunga ibafasha kwivana mu bukene ya “give direct” yabagezeho.
SHYIRAMBERE Martin yageze kuri iyi gahunda maze abaturage bose bavuza impudu.
Yagize ati: "Yadukuye mu bukene, mwese muzi Give direct, aho buri muturage yagiye ahabwa arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ubu twavuye mu bukene”.
Bweyeye ho amashimwe yabarenze
Abatuye mu murenge wa Bweyeye ibyo bashima byo nibyinshi; bahera ku kuba muri uyu murenge barabonye amashanyarazi bwa mbere mu mwaka wa 2017, kugeza ubu akaba amaze kubazamurira iterambere ry’umurenge wabo.
Mukarugwiza Josee ushinzwe ibikorwa byo kwa mamaza yagize ati: "Twajyaga tureba hakurya aha mu baturagnyi (Burundi) tukabona umuriro ntaho uzava, twareba muri iri shyamba tukabona umuriro utahaturuka ariko Paul Kagame ntakijya kimunanira. Dore ubu yaduhaye umuriro kandi umaze kuzamura uyu murene wacu.”
Uyu kandi arashima kuba uyu murenge wa Bweyeye usigaye ari nyabagendwa, ikindi bakaba batagisuhuka kubera inzara, doreko igishanga cyabo (Ruhwa) bahingamo ibihingwa binyuranye bikabafasa kurywana.
Ati: “Ubu Bweyeye iragendwa, Paul Kagame nta kimunanira yaduhaye umuhanda mwiza, kuva pindura ugera aha byagusaba kwitwaza amafaranga nibura atari munsi y’ibihumbi 10 y’u Rwanda ariko kuri ubu utanga igihumbi bakakugarurira. Amazi meza, dufite umutekano turaryama tugasinzira neza, mbere abatuye Bweyeye barasuhukaga bakajya mubindi bice guca incuro ariko leta yatunganyije igishanga ubutaka bwacu, bwarashariraga baduha inyongera musaruro n’ishwagara kuri ubu turahinga ibirayi n’indi myaka dufasha kurwanya inzara”.
Bweyeye ni kamwe muduce twari twarasigaye inyuma cyane kuko nta muhanda wajyagayo, byasabaga ko abajya muri uyu murenge banyuraga mugihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi kugira ngo bakunde bahinguke Bweyeye.
Aha Kandi Bweyeye buri kimwe bakoreshaga byasabaga ko bagikura muri iki gihugu, cyo kimwe n’umurenge wa Butare nawo wari uko dore ko abo muri uyu murenge bitwaga abasozo nk’ikimenyetso cy’abaturage bakennye bya nyuma.
Umuhanda uva Pindura mu ishyamba rya Nyungwe rwagati ugahinguka Bweyeye
Bweyeye na butare biyemeje ko ku wa 15 Nyakanga 2024 bazatora Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi 100%






















