Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

CHOGM: Hari ibihugu bishya bishaka kwinjira mu muryango bizitabira inama izabera i Kigali

Thursday 5 May 2022
    Yasomwe na

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, yatangaje ko mu gihe urwanda ruzaba rwakiriye Inama y’Abakuru b’igihugu by’uyu muryango, izwi nka CHOGM, hari ibihugu bishya bishaka kwinjira muri uyu muryango bizitabira nabyo iyi nama izabera i Kigali muri Kamena 2022.

Yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye Igihe, ikiganiro cyabaye mu gihe yari i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Inzego zirwanya ruswa muri Afurika mu Muryango wa Commonwealth.

Patricia yavuze ko hari ibihugu bitatu biri mu rugendo rwo gusaba kwinjira muri Commonwealth.

Yagize ati. "Ni ibintu bishimishije kuba umuryango umeze neza ku buryo ibihugu byinshi, n’ibitarigeze biba mu muryango mugari wa Commonwealth (bitakolonijwe n’u Bwongereza) kimwe n’u Rwanda, nka Mozambique na Cameroun, bibona akamaro k’umuryango bigashaka kuwinjiramo.

"Ibihugu bitatu biri mu rugendo rwo gusaba kwinjira muri Commonwealth, kandi twizeye ko kimwe cyangwa bibiri bishobora kuzaba byujuje ibisabwa mbere ya Kamena."

Nibigenda bityo, bazaba bari kumwe natwe i Kigali.

Ku kijyanye nuko ibyo bihugu bizaba biri mu nama izabera i Kigali, Patricia yavuze ko nta gihindutse, inama y’i Kigali ishobora kuzasiga hari ibihugu bishya by’ibinyamuryango byakiriwe, birimo na Gabon.

Yakomeje agira ati "Umuntu yabitegereza, hazaba hari ibyishimo byinshi. Ndizera ko dushobora kuzabona umunyamuryango umwe cyangwa babiri bashya i Kigali."

Patricia Scotland yashimye ko anejejwe n’aho imyiteguro igeze, cyane ko ubwo aheruka i Kigali mu Rwanda yasize hari byinshi birimo kubakwa none byose yasanze byaruzuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru