Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

CP Kabera yasabye abategereje Umwami Yesu kwirinda COVID-19 atazasanga yarabahitanye

Sunday 18 July 2021
    Yasomwe na

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye abanyamatorero bizera ko bategereje Umwami Yesu Kirisito kuba bihanganye bakamutegereza birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 uwo bategereje akazasanga ari bazima kitarabahitanye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangazaga uko abaturage by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere 8 twashyizwe muri Guma mu rugo guhera tariki ya 17 kugeza 26 Nyakanga 2021 mu rwego two kugabanya ubwiyongere bwa coronavirus buri kuhibasira.

CP Kabera yaburiye abakora ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaje gusenga, avuga ko nk’uko Bibiliya ivuga ko umwami azaza gutwara abe, abantu bakwiriye kumutegereza bitinda iki cyorezo.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

CP Kabera yifashishije ubutumwa buboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, avuga ko Umwami Yesu Kristo azagaruka mu Isi aje gutwara Itorero [Abera], ko baramutse batirinze icyorezo cya Covid-19 uwo mwami yazasanga cyarabahitanye.

Ati “Mu by’ukuri, dusoma ko [...] mu Byahishuwe ko ngo ‘Umwami’ azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe [abavugabutumwa] turinde abo azaza gutwara, kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19. Ni ikintu gikomeye cyane rwose ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo gusengera mu rugo rw’umuntu ku giti cye bibujijwe, yabikora ariko ngira ngo ibintu byo guhamagarana noneho bikarenga n’aho mugenda mugahurira mu ishyamba nka hariya uko mwabibonye nkeka ko biri ku rundi rwego.”

Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese arekurwa yishyuye amande 10.000 Frw.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru