Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro Umukandida Perezida watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ari we Felix Anthoie Tshisekedi Tchilombi, akanama k’amatora CENI kahaye iminsi ibiri abataranyuzwe nuko yagenze yo kubigaragaza.
Mbere gato yo gutangaza by’abagateganyo amajwi yavuye mu ibarura ry’amatora, umukandida Perezida ariwe Martin Fayulu yateguje abamuri inyuma ko bagomba kwigaragambya bamagana igisa n’ikinamico y’amatora yabaye muri Congo, yabonaga aha amahirwe Perezida uriho kongera kwegukana indi Manda.
Ntibyatinze, ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2023 CENI yanzuye ko Felix Tshisekedi Tchilombo ari watsinze amatora n’amajwi arengaho Gato kuri 73.34% akurikirwa na Moïse Katumbi wagize 18% mu gihe Fayulu yaje ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 5.33%.
Abo bari bahanganiye uwo mwanya barimo Martin Fayulu bahise babyamaganira kure, avuga ko amatora akwiye gusubirwamo kuko hari uburyo yakozwemo butaciye mu mucyo.
Kuri uyu wa Mbere, ku Bunani, CENI yatangaje ko guhera kuwa kabiri kugeza kuwa Gatatu ari umwanya mwiza wo kwandika bagaragaza ibyo banenga amatora ku batishimiye ibyayavuyemo, yongeraho ko urenza iyo minsi ubusabe bwe bitaza guhabwa agaciro.
CENI yavuze Kandi ko nibuboneka, ubusabe bwabo izatangira kubusuzuma mu mpera z’iki cyumweru,
Biteganyijwe ko nihagira utanga ikirego cy’ubujurire bwe ku byavuye mu matora Urukiko Rukuru ruzatangura kubusuzuma kuva kuwa 5 kugeza tariki 11 Mutarama 2024.
Biteganyijwe kandi ko ibyavuye mu matora bizatangazwa bya burundu tariki ya 12 Mutarama.
Kugeza ubu nubwo hakirimo rwaserera n’umugayo ku mpande zimwe na zimwe ku byavuye mu matora ya Congo hari abakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze kwifuriza ishya n’ihirwe mugenzi wabo Tshisekedi wongeye kwegukana Manda ya Kabiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Muri abo harimo perezida w’u Burundi, uwa Comore ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.


















